Abagabo bari kugura ubutitsa udukingirizo usabwa kwambara byibuze amasha abiri mbere y’uko ukora imibonano mpuzabitsinda kugira ngo ipfa rishire
Abagabo bari kugura ubutitsa udukingirizo usabwa kwambara byibuze amasha abiri mbere y’uko ukora imibonano mpuzabitsinda kugira ngo ipfa rishire
I Burayi abagabo bari kugura ubutitsa udukingirizo usabwa kwambara byibuze amasha abiri mbere y’uko ukora imibonano mpuzabitsinda, aho bivugwa ko ‘bituma barushaho kunyurwa mu gikorwa’.
Agapaki kamwe kaba kagizwe na dutatu kari kugurishwa amapawundi atanu, arenga ibihumbi 8 Frw.
Amapaki y’utu dukingirizo twiswe Jumbo aba arimo udukingirizo 72, ari kugurishwa £86 kuri Amazon.
Ikigo cyo muri Colombia gikora utu dukingirizo, kivuga ko ‘dutuma igikorwa kirushaho kuryohera no kunezeza abagikora, kuko impungenge zo kwica ibyiyumviro byawe urwana no kwambara agasanzwe ziba zashize kuko uba wakambaye kare’.
Umugabo wambara aka gakingirizo ku gitsina kitarafata umurego, nta mpungenge kuko gakoze mu buryo kamufata neza. Uko igitsina cye kigenda gifata umurego, aka gakingirizo kagenda kiyongerana nako, kugeza ku burebure bwa sentimetero 18.
Utu dukingirizo tuba dufite umubyimba muto ho inshuro 10 ku dusanzwe dukorwa muri latex. Iki kigo kidukora kivuga ko kadashobora gucika kubera gukweduka cyangwa indi mpamvu.
Kivuga ko ukambaye adashobora kubangamirwa kuko ‘kaba kameze nk’uruhu rwa kabiri iyo igitsina cyafashe umurego’.
Ubushakashatsi bunyuranye bwagiye bugaragaza ko udukingirizo dufite umubyimba munini dutuma umuntu akora imibonano mpuzabitsina igihe kirekire igitsina cye kigifite umurego, gusa ariko abagabo bamaze gukoresha utu tudasanzwe bagiye batanga ubuhamya ko ‘batakiyumvisha kujya mu gikorwa batadufite’.
Ku ngingo y’ingaruka mbi dushobora kugira ku bagakoresha, kaminuza imwe yo muri Colombia, yabikozeho inyigo igaragaza ko nta mpungenge duteye.
Iyi nyigo yasohowe mu kinyamakuru International Journal of Clinical and Health Psychology, yakorewe ku bagabo 82 bari hagati y’imyaka 18 na 30.
Bamwe bakoresheje utu dukingirizo dushya, abandi bakoresha udusanzwe. Bose basabwe kudakora imibonano mpuzabitsina, kutanywa ibisindisha n’ibindi biyobyabwenge, cyangwa kureba amafoto na video by’urukozasoni byibuze mu masaha 24 mbere y’iyi nyigo.
Abakoresheje utu dushya basabwe kutwambara mbere yo kureba za video babujijwe, aho barebye eshatu za mbere zoroheje ubundi bareba izindi eshatu zikabije buri imwe ifite uburebure bw’iminota 3, n’itsinda rya kabiri naryo ribigenza uko.
Nyuma buri umwe yabajijwe ibibazo bijyanye no gufata umurego kw’igitsina cye, bagahabwa amanota kuri 25. Hashingiwe ku bipimo byifashishwa mu gupima imikorere y’igitsina cy’umugabo ‘International Index of Erectile Function- IIEF’, abari bari gukora iyi nyigo bagaragaje ko nta mpinduka zigaragara utu dukingirizo tugira mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.
Bagaragaje ko kandi abo mu itsinda ryakoresheje utu dushya, batigeze bagaragaza izindi ngaruka zose zaba zarabagezeho.






