Abagore 100 basoje amasomo ajyanye na tewoloji, basabwa kunoza imiyoborere mu madini
Abagore 100 basoje amasomo ajyanye na tewoloji, basabwa kunoza imiyoborere mu madini
Abagore 100 bo mu madini n’amatorero atandukanye basoje amasomo ajyanye na tewoloji, imiyoborere no kubaka umuryango uhamye basaba kugira uruhare mu kunoza imiyoborere mu madini.
Abo bagore bari bamaze imyaka itatu bahabwa amahugurwa n’umuryango African Leadership and Reconciliation Ministries (ALARM) ashingiye kuri Bibiliya, imiyoborere no kubaka umuryango uzira amakimbirane ndetse no guteza imbere umuryango nyarwanda.
Umuyobozi wa Alarm Rwanda, yavuze gahunda yo kubakira ubushobozi abagore mu miyoborere ‘Women Leadership Training Institute (WLTI)’ igamije kubafasha no kububakamo abayobozi b’amadini y’ejo hazaza.
Ati “Ikigamijwe ni uguteza imbere abagore n’abayobozi baharanira amahoro n’ubwiyunge no kuzana impinduka mu miryango n’amatorero basengeramo.”
Umuyobozi Mukuru wungirije wa EPR mu Rwanda, Rev Pst Julie Kandema, yavuze ko umugore mu muryango aba inkingi ya mwamba mu kuwubaka ngo ukomere yemeza ko ari ko bimeze no ku itorero.
Yashimiye Perezida u Rwanda ku bw’umuhate n’uruhare mu gushyigikira no guteza imbere umugore cyane ko byagaragaye ko ntacyo umugabo ashobora gukora ngo umugore kimunanire.
Abarangije amasomo yabasabye ko ubumenyi bahawe mu iyo myaka itatu babubyaza umusaruro bagira uruhare mu gutanga ibitekerezo byiza byubka itorero n’Igihugu muri rusange.
Yanagaragaje kandi ko nk’abagore bakwiye kugira uruhare mu mibanire myiza, kubaka umuryango uhamye no gushyigikra indangagaciro za gikirisitu na Ndi Umunyarwanda.
Yashimangiye kandi ko bafite uruhare mu guteza imbere amatorero n’amadini babarizwamo binyuze mu kwigisha ijambo ry’Imana mu buryo bwuzuye nk’uko amabwiriza ya RGB asaba ko abigisha ijambo ry’Imana bakwiriye kuba babifitiye ubumenyi.
Umuyobozi wa Rise Up Women International ifatanya na Alarm Rwanda, Corinne Gunter, yavuze ko bashyize imbeera kubakira umugore ubushobozi kandi bitanga umusaruro.
Ati “Mu byo dukora twita cyane ku mugore ari nayo mpamvu dufata ubushobozi n’imbaraga zacu tukabishyira mu mahugurwa nk’aya y’imyaka itatu duhugura abagore ngo bazatume habaho itorero ryiza n’igihugu by’ejo hazaza.”
Uwimana Francine wavuze ahagarariye abandi basoje aya mahugurwa, yavuze ko bahuguwe muri byinshi kandi bahawe ubumenyi buzatuma bagira uruhare mu guhindura itorero.
Yagize ati “Twahuguwe ibintu bitandukanye birimo kumenya Bibiliya icyo ari cyo, twigishijwe guhugura no gutegura abayobozi, ubujyanama bwa Gikirisitu no gukira ihungabana, gukemura amakimbirane no kubaka amahoro, kandi byose bigiye kudufasha guhindura aho dutuye n’aho dukorera.”







