Byahinduye isura! Ingabo z’u Budage zigiye gufunga ikibuga cy’indege cyazo byihutirwa mu gihugu cya Niger
Byahinduye isura! Ingabo z’u Budage zigiye gufunga ikibuga cy’indege cyazo byihutirwa mu gihugu cya Niger
Minisiteri y’Ingabo y’u Budage yateguje ko abasirikare b’igihugu cyabo bateganya gufunga ikibuga cy’indege cyabo muri Niger, nyuma y’aho impande zombi zinaniwe kumvikana.
Iki kibuga gisigayeho abasirikare b’Abadage 38 ndetse n’abakozi basanzwe bo mu Budage n’ibigo mpuzamahanga. Kigwaho indege zifashishwa mu bikorwa byo gucyura Abadage baba muri Afurika.
Leta ya Niger yari yasabye ingabo z’u Budage, iza Amerika n’u Bufaransa kuva muri iki gihugu giherereye mu burengerazuba bwa Afurika, nyuma y’aho byamaganye Gen Abdourahamane Tiani; umusirikare wahiritse ubutegetsi bwa Mohamed Bazoum tariki ya 24 Nyakanga 2023.
U Budage bwasabye Leta ya Niger ko yakwemerera ingabo zabwo gukomeza gukoresha iki kibuga cy’indege by’igihe kirekire ariko yarabyanze nk’uko Minisitiri w’Ingabo, Boris Pistorius, yabisobanuye.
Ubuyobozi bw’ibihugu byombi muri Gicurasi 2024 bwemeranyije ko ingabo z’u Budage zizava kuri iki kibuga bitarenze tariki ya 31 Kanama 2024. Byateganyijwe ko nk’ikiguzi cyo kuhaguma mu mezi atatu, na zo zizaba zubakira Niger ibitaro.
U Bufaransa bwari bufite ingabo 1500 muri Niger, zose zavuyeyo kuva muri Nzeri kugeza tariki ya 22 Ukuboza 2023. Amerika na yo yatangiye gucyura ingabo yari ifiteyo tariki ya 7 Kamena 2024.





