Bujumbura: Hatewe gerenade mu bagenzi zikomeretsa abatari bake
Bujumbura: Hatewe gerenade mu bagenzi zikomeretsa abatari bake
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Gicurasi mu Burundi hatewe gerenade zikomeretsa abatari bake.
Ibi byabereye mu mujyi wa Bujumbura ahagana saa Moya n’iminota mirongo itatu z’ijoro aho abagenzi bari bategereje imodoka batewemo gerenade.
Abagizi ba nabi bateye gerenade mu baturage bari ku murongo bategereje imodoka i Gasenyi hafi y’ahahoze isoko rikuru rya Bujumbura.
Amakuru atangazwa n’abari aho yemeza ko benshi bakomeretse cyane aho bahise bihutanwa kwa muganga kugira ngo baramire ubuzima bwabo.
Kugeza ubu icyoba ni cyinshi mu Barundi batangiye gukwira imishwaro nyuma yo kumva urusaku rw’iturika rya gerenade.







