Abahanzi gakondo barimo Cyusa Ibrahim bagiye guhurira mu gitaramo cyo kwizihiza Umuganura
Abahanzi gakondo barimo Cyusa Ibrahim bagiye guhurira mu gitaramo cyo kwizihiza Umuganura
Iki gitaramo kizaba ku Cyumweru tariki 3 Kanama 2025, kibere kuri Kigali Universe. Ni ubwa mbere abahanzi Cyusa Ibrahim, Alouette, Mpano Layan, hamwe n’Itorero Indashyikirwa bagiye guhurira ku rubyiniro rumwe. N’ubwo buri wese asanzwe afite izina rikomeye mu ruhando rwa muzika gakondo, ntibari barigeze bahurira mu gitaramo kimwe cyateguwe ku rwego nk’uru. Ibi bituma iki gitaramo gifatwa nk’amateka mashya mu muziki nyarwanda ushingiye ku muco. Cyusa Ibrahim, umwe mu bahanzi bazasusurutsa abitabira iki gitaramo, yabwiye bigezweho tv ko yiteguye kuririmbira abakunzi be indirimbo zakunzwe cyane nka ‘Imparamba’, ‘Marebe’ n’izindi, anashimangira ko yishimiye kongera kuririmbana na Alouette, basanzwe bahurira mu birori n'ubukwe bitandukanye. Aragira ati “Umuganura ni umunsi w’ikirenga mu muco nyarwanda. Ni iby'agaciro guhura n’abahanzi dukora injyana imwe tugasusurutsa Abanyarwanda. Nzagerageza gutanga ibyishimo binyuze mu ndirimbo zibibutsa aho baturutse,” Alouette ni umuhanzikazi wamenyekanye mu ndirimbo zifite amagambo arimo ubutumwa bw’umuco, nawe azaba ari ku rubyiniro aririmba mu buryo bw’umwimerere. Ni mu gihe, Mpano Layan, ari umwe mu bahanzi bakizamuka bafite intego yo gusigasira umuco binyuze mu muziki, nawe ari mu bazaririmba muri iki gitaramo. Indashyikirwa, ni itorero rikomeye mu mbyino gakondo, bazatanga ishusho y’umuganura binyuze mu mihamirizo, imbyino n’ibindi byaranze umuco nyarwanda wa kera. Umuganura uzizihizwa ku wa Gatanu tariki ya 01 Kanama 2025 mu nsanganyamatsiko igira iti: “Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”. Umuganura uzizihizwa ku nzego zinyuranye: Ku rwego rw’Igihugu, kwizihiza Umuganura 2025 bizabera mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda. Inteko y’Umuco ivuga ko buri Ntara, uretse izizihirizwamo Umuganura ku rwego rw’Igihugu, ishobora guhitamo Akarere kazizihirizwamo Umuganura uyu mwaka. Buri Karere mu dusigaye kazizihiza Umuganura aho katoranyije kagendeye ku nsanganyamatsiko yatoranyijwe ku rwego rw’Igihugu. Ivuga ko Abanyarwanda baba mu mahanga na bo bazizihiza Umuganura ku munsi ubabereye muri Kanama, bibe umwanya wo gusabana bo ubwabo ndetse n’abenegihugu b’aho batuye. Abikorera bashishikarizwa kwizihiza Umuganura mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco. Iki gitaramo kizaba ku Cyumweru tariki 3 Kanama 2025, kibere kuri Kigali Universe. Ni ubwa mbere abahanzi Cyusa Ibrahim, Alouette, Mpano Layan, hamwe n’Itorero Indashyikirwa bagiye guhurira ku rubyiniro rumwe. N’ubwo buri wese asanzwe afite izina rikomeye mu ruhando rwa muzika gakondo, ntibari barigeze bahurira mu gitaramo kimwe cyateguwe ku rwego nk’uru. Ibi bituma iki gitaramo gifatwa nk’amateka mashya mu muziki nyarwanda ushingiye ku muco. Cyusa Ibrahim, umwe mu bahanzi bazasusurutsa abitabira iki gitaramo, yabwiye bigezweho tv ko yiteguye kuririmbira abakunzi be indirimbo zakunzwe cyane nka ‘Imparamba’, ‘Marebe’ n’izindi, anashimangira ko yishimiye kongera kuririmbana na Alouette, basanzwe bahurira mu birori n'ubukwe bitandukanye. Aragira ati “Umuganura ni umunsi w’ikirenga mu muco nyarwanda. Ni iby'agaciro guhura n’abahanzi dukora injyana imwe tugasusurutsa Abanyarwanda. Nzagerageza gutanga ibyishimo binyuze mu ndirimbo zibibutsa aho baturutse,” Alouette ni umuhanzikazi wamenyekanye mu ndirimbo zifite amagambo arimo ubutumwa bw’umuco, nawe azaba ari ku rubyiniro aririmba mu buryo bw’umwimerere. Ni mu gihe, Mpano Layan, ari umwe mu bahanzi bakizamuka bafite intego yo gusigasira umuco binyuze mu muziki, nawe ari mu bazaririmba muri iki gitaramo. Indashyikirwa, ni itorero rikomeye mu mbyino gakondo, bazatanga ishusho y’umuganura binyuze mu mihamirizo, imbyino n’ibindi byaranze umuco nyarwanda wa kera. Umuganura uzizihizwa ku wa Gatanu tariki ya 01 Kanama 2025 mu nsanganyamatsiko igira iti: “Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”. Umuganura uzizihizwa ku nzego zinyuranye: Ku rwego rw’Igihugu, kwizihiza Umuganura 2025 bizabera mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda. Inteko y’Umuco ivuga ko buri Ntara, uretse izizihirizwamo Umuganura ku rwego rw’Igihugu, ishobora guhitamo Akarere kazizihirizwamo Umuganura uyu mwaka. Buri Karere mu dusigaye kazizihiza Umuganura aho katoranyije kagendeye ku nsanganyamatsiko yatoranyijwe ku rwego rw’Igihugu. Ivuga ko Abanyarwanda baba mu mahanga na bo bazizihiza Umuganura ku munsi ubabereye muri Kanama, bibe umwanya wo gusabana bo ubwabo ndetse n’abenegihugu b’aho batuye. Abikorera bashishikarizwa kwizihiza Umuganura mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco. Iki gitaramo kizaba ku Cyumweru tariki 3 Kanama 2025, kibere kuri Kigali Universe. Ni ubwa mbere abahanzi Cyusa Ibrahim, Alouette, Mpano Layan, hamwe n’Itorero Indashyikirwa bagiye guhurira ku rubyiniro rumwe. N’ubwo buri wese asanzwe afite izina rikomeye mu ruhando rwa muzika gakondo, ntibari barigeze bahurira mu gitaramo kimwe cyateguwe ku rwego nk’uru. Ibi bituma iki gitaramo gifatwa nk’amateka ma
Iki gitaramo kizaba ku Cyumweru tariki 3 Kanama 2025, kibere kuri Kigali Universe.
Ni ubwa mbere abahanzi Cyusa Ibrahim, Alouette, Mpano Layan, hamwe n’Itorero Indashyikirwa bagiye guhurira ku rubyiniro rumwe. N’ubwo buri wese asanzwe afite izina rikomeye mu ruhando rwa muzika gakondo, ntibari barigeze bahurira mu gitaramo kimwe cyateguwe ku rwego nk’uru. Ibi bituma iki gitaramo gifatwa nk’amateka mashya mu muziki nyarwanda ushingiye ku muco.
Cyusa Ibrahim, umwe mu bahanzi bazasusurutsa abitabira iki gitaramo, yabwiye bigezweho tv ko yiteguye kuririmbira abakunzi be indirimbo zakunzwe cyane nka ‘Imparamba’, ‘Marebe’ n’izindi, anashimangira ko yishimiye kongera kuririmbana na Alouette, basanzwe bahurira mu birori n'ubukwe bitandukanye.
Aragira ati “Umuganura ni umunsi w’ikirenga mu muco nyarwanda. Ni iby'agaciro guhura n’abahanzi dukora injyana imwe tugasusurutsa Abanyarwanda. Nzagerageza gutanga ibyishimo binyuze mu ndirimbo zibibutsa aho baturutse,”
Alouette ni umuhanzikazi wamenyekanye mu ndirimbo zifite amagambo arimo ubutumwa bw’umuco, nawe azaba ari ku rubyiniro aririmba mu buryo bw’umwimerere. Ni mu gihe, Mpano Layan, ari umwe mu bahanzi bakizamuka bafite intego yo gusigasira umuco binyuze mu muziki, nawe ari mu bazaririmba muri iki gitaramo.
Indashyikirwa, ni itorero rikomeye mu mbyino gakondo, bazatanga ishusho y’umuganura binyuze mu mihamirizo, imbyino n’ibindi byaranze umuco nyarwanda wa kera.
Umuganura uzizihizwa ku wa Gatanu tariki ya 01 Kanama 2025 mu nsanganyamatsiko igira iti: “Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”.
Umuganura uzizihizwa ku nzego zinyuranye: Ku rwego rw’Igihugu, kwizihiza Umuganura 2025 bizabera mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda.
Inteko y’Umuco ivuga ko buri Ntara, uretse izizihirizwamo Umuganura ku rwego rw’Igihugu, ishobora guhitamo Akarere kazizihirizwamo Umuganura uyu mwaka. Buri Karere mu dusigaye kazizihiza Umuganura aho katoranyije kagendeye ku nsanganyamatsiko yatoranyijwe ku rwego rw’Igihugu.
Ivuga ko Abanyarwanda baba mu mahanga na bo bazizihiza Umuganura ku munsi ubabereye muri Kanama, bibe umwanya wo gusabana bo ubwabo ndetse n’abenegihugu b’aho batuye. Abikorera bashishikarizwa kwizihiza Umuganura mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco.
Mpano Layan wamamaye cyane mu ndirimbo 'Urugo ni Urukeye" ategerejwe muri iki gitaramo cyo kwizihiza Umunsi w'Umuganura
Itorero Indashyikirwa rigiye kongera gutaramira Abanyarwanda n'abandi
Alouette Munganyinka wamenyekanye cyane asubiramo zimwe mu ndirimbo zo ha mbere ari mu bategerejwe muri iki gitaramo
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure







