Amafoto y'umubyeyi wa Card B akomeje guca igikuba ku mbuga nkoranyambaga
Amafoto y'umubyeyi wa Card B akomeje guca igikuba ku mbuga nkoranyambaga
Nyuma yo gushyirwa hanze kw'amafoto y'umubyeyi w'umuraperi Card B abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kuyibazaho cyane kubera ubwiza bwe.
Ni amafoto yafashwe nyuma y'uko uyu mubyeyi wa Card B witwa Clara Almanzar yitabiriye kimwe mu bitaramo by'umukobwa we kiri mu bigize Tour ye yitwa Miss little Drama aho azenguruka ibice bitandukanye muri leta zunze ubumwe za Amerika.
Kimwe mu bikomeje kuvugisha ababonye aya mafoto ni ubwiza bw'uyu mubyeyi mukuru cyane bitandukanye n'imyaka afite aho agaragara nk'umwana muto nyamara agejeje ku myaka 60 y'amavuko.
Muri aya mashusho kandi Clara Almanzar yari yambaye imyenda n'imirimbo by'agaciro nk'isakoshi ikorwa n'uruganda rwa Luis Vuitton rumwe mu nganda zigezweho mu gukora imyambaro myiza kandi ihenze.
Yari yambaye Kandi corset nziza yo mu bwoko bwa Denim bimwongerera agaciro ku bareba aya mafoto ye aho bamwe bamugereranya n'umukobwa we Card B nawe utajya yiburira ku kijyanye n'udushya mu iby'ubwiza.
Incamake y'ibitaramo bya Card B yise Little Miss Drama
Ni ibitaramo bizenguruka imijyi myinshi muri leta zunze ubumwe za Amerika nka Dallas, Boston,Kansas, New York,Toronto n'abandi bikaba byaratangiye mu ntangiro z'uyu mwaka wa 2026 mu kwezi kwa Kabiri.
Bamwe mu bahanzi bamaze gutarama muri ibi bitaramo harimo umunya afurika y'epfo Tyla, Umuraperikazi Megan thee stallion,Quavo n'abandi batandukanye bafite izina rikomeye mu Muziki ku isi.
Iyi Tour y'ibitaramo bya Card B kandi ni imwe mu zinjije amafaranga menshi kuko kugeza ubu habarirwa agera kuri Miliyoni 70 z'amadorali ya Amerika amaze kwinjira.






