Djihad akurikiranweho ibyaha bigera kuri 6 nyuma yo gusakaza amashusho ya Yampano atera akabariro

Dec 1, 2025 - 07:56
 1
Djihad akurikiranweho ibyaha bigera kuri 6 nyuma yo gusakaza amashusho ya Yampano atera akabariro

Djihad akurikiranweho ibyaha bigera kuri 6 nyuma yo gusakaza amashusho ya Yampano atera akabariro

Dec 1, 2025 - 07:56

Umuvugizi w’Urwego rw’u Rwanda rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry yatangaje Cyprien Uzabakiriho wamenyekanye nka Djihad yari asanzwe akurikiranyweho ibyaha bitandatu harimo ibyo ibirego byohererejwe ubushinjacyaha n’ibigikorwaho iperereza.

Mu minsi mike ishize ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho y’umuhanzi Yampano atera akabariro n’umukunzi we, ahamya ko ari umugore we.

Mu bakurikiranyweho ibyaha byo gukwirakwiza amashusho ya Yampano harimo Cyprien Uzabakiriho wamenyekanye nka Djihad na Kwizera Nestor ukunda kwiyita Pappy Nesta batawe muri yombi bahita banaregerwa urukiko.

Dosiye ya Djihad yahise ijyanwa mu Bushinjacyaha umunsi umwe nyuma yo gutabwa muri yombi kuko ari ‘Inyongera’ kubera ko hari abandi bari bakurikiranywe muri dosiye ye.

Kuva tariki 18 Werurwe 2022 kugeza tariki 9 Ugushyingo 2025 Djihad yari yararezwe ibyaha bigera ku icyenda, icyakora Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B Thierry yavuze ko ubwo babisesenguraga basanze bitandatu ari byo byajya mu butabera mu gihe bitatu ari mbonezamubano.

Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko yagerageje kugira inama Djihad inshuro nyinshi ariko ibyo baganiraga yabisigaga aho bahuriraga.

Ati “Maze kubona ibyo bintu byose twaranaganiriye mubwira ko nubwo afite izina riremereye ritarusha amategeko, naramubwiye nti ngwino muri showbiz ukorere amafaranga ariko mwandikira ibintu akwiye kwirinda, gusa byose yabisigaga ahongaho, kandi buriya ni umuntu duhurira kenshi mu mahugurwa y’abanyamakuru, rero abikora abizi.”

Ibirego bitandatu Djihad yarezwe bihuriye ku kuba ari ugutangaza amakuru y’ibihuha, gusakaza amashusho y’urukozasoni cyangwa gukangisha gusebanya hifashishijwe amashusho y’urukozasoni bimwe muri ibi bikaba byarashyikirijwe Ubushinjacyaha mu gihe ibindi bigikorwaho iperereza.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for NEWSWITHIN, MAXIMED TV, and Ukwelitimes.com as well as imirasiretv.com & bigezwehotv.com | Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com