Shakira yatumiye abana ba ‘Ghetto Kids’ kuzamubyinira mu gusoza Igikombe cy’Isi 2026

May 20, 2026 - 11:20
 0
Shakira yatumiye abana ba ‘Ghetto Kids’ kuzamubyinira mu gusoza Igikombe cy’Isi 2026

Shakira yatumiye abana ba ‘Ghetto Kids’ kuzamubyinira mu gusoza Igikombe cy’Isi 2026

May 20, 2026 - 11:20

Shakira yatumiye abana bo muri Ghetto Kids Foundation kuzamubyinira mu birori byo gusoza Igikombe cy’Isi cya 2026 nyuma yo gushimishwa n’impano yabo.

Umuhanzikazi w’icyamamare Shakira yongeye gukora ku mitima ya benshi nyuma yo gutumira abana bo mu itsinda rya Ghetto Kids Foundation kuzitabira ibirori byo gusoza Igikombe cy’Isi cya 2026.

Aba bana bamaze imyaka itari mike bamenyekanye ku rwego mpuzamahanga kubera impano yabo idasanzwe mu kubyina, aho amashusho yabo akunze gukwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga agashimisha abantu benshi hirya no hino ku Isi.

Kwamamaza izina ryabo byafashe indi ntera nyuma y’uko bakoze amashusho babyina indirimbo “Dai Dai”, indirimbo nshya ya Shakira yakoranye na Burna Boy mu rwego rwo kwamamaza no gushyushya abazitabira Igikombe cy’Isi cya 2026.

Aya mashusho yakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho aba bana bagaragaje ubuhanga budasanzwe mu kubyina no guhuza injyana n’imbaraga nyinshi. Banifashishije amabendera y’ibihugu bizakira Igikombe cy’Isi cya 2026 birimo United States, Canada na Mexico.

Nyuma yo kubona ayo mashusho, Shakira yavuze ko yanyuzwe cyane n’impano n’imbaraga aba bana bagaragaje, ahitamo kubatumira mu birori byo gusoza iri rushanwa rikomeye ku Isi.

Mu butumwa yabageneye, yashimangiye ko impano ishobora guhindura ubuzima bw’umwana iyo abonye abantu bamushyigikira ndetse akanahabwa amahirwe yo kwigaragaza.

Yavuze kandi ko urubyiruko rukwiye gushyigikirwa no guhabwa urubuga rwo kugaragaza ibyo rushoboye kuko ari rwo mizero y’ejo hazaza.

Itsinda rya Ghetto Kids Foundation ryatangiye nk’umuryango ufasha abana bafite ubuzima bugoye binyuze mu kubyina, kubigisha impano zitandukanye ndetse no kubafasha kubona ubuzima bwiza.

Mu myaka yashize, aba bana bakomeje kwamamara ku rwego mpuzamahanga, bagaragara mu bikorwa bitandukanye by’imyidagaduro ndetse bakorana n’ibyamamare byinshi byo ku Isi.

Abakunzi babo bavuga ko ubutumire bwa Shakira ari indi ntambwe ikomeye igaragaza ko impano nyafurika zikomeje guhabwa agaciro ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane iz’abana bafite ubushake bwo gukora no kwiteza imbere binyuze mu buhanzi.