Nyuma yo kuyobora abandi ku mbuga zicururizwaho imiziki umuramyi Israel mbonyi yanditse andi mateka kuri Facebook
Nyuma yo kuyobora abandi ku mbuga zicururizwaho imiziki umuramyi Israel mbonyi yanditse andi mateka kuri Facebook
Umuhanzi w'umunyarwanda Mbonye icyambu uzwi nka Israel mbonyi yanditse amateka ku rubuga rwa Facebook ako gahigo gasanga utundi yagezeho ku mbuga zicururizwaho umuziki nka YouTube n'izindi.
Ni agahigo ko kugwiza abantu bamukurikira Miliyoni ku rubuga rwa Facebook ye akoresha mu bikorwa byo kwihuza n'abakunzi be aho yabigezeho mu ntangiro za Mata 2026 bikamugira umuhanzi nyarwanda wa mbere ubigezeho mu mateka.
Abicishije kuri iyi konti ye ya Facebook iri mu mazina ye "Israel Mbonyi" yashimiye abakunzi be babashije kumukurikira kugeza buzuye Miliyoni bikaba iby'agaciro gakomeye kuri we n'urugendo rwe rw'umuziki muri rusange.
Aka gahigo gasanze utundi turimo kuba ariwe muhanzi nyarwanda wenyine ugejeje ku bamukurikira ku rubuga rwa YouTube bagera kuri Miliyoni imwe n'ibihumbi 230 ushyizemo n'abandi bahanzi bakora umuziki mu zindi Ngeri zitari ukuramya.
Israel Mbonyi Kandi niwe munyarwanda wenyine bitari mu Muziki gusa ufite abamukurikira bagera kuri Miliyoni 1 n'ibihumbi 230 kuri YouTube mugihe Kandi Ari umuhanzi wa Mbere ufite igihangano kiri mu ngeri yo kuramya(cyaririmbiwe imana) cyarebwe cyane aho abikesha indirimbo ye yitwa Nina Siri imaze kugira abantu Miliyoni 91 kuri YouTube.
Uyu muramyi niwe muhanzi kuri ubu udahangayikishwa no kubona abantu benshi bitabira ibitaramo bye haba mu gihugu cy'u Rwanda no hanze yacyo dore ko kugeza ubu ariwe muhanzi umaze kuzuza inzu y'imyidagaduro ya Bk Arena inshuro nyinshi.






