Abakinnyi ba FC Barcelona basuzuguye itangazamakuru

Aug 5, 2025 - 03:13
 0
Abakinnyi ba FC Barcelona basuzuguye itangazamakuru

Abakinnyi ba FC Barcelona basuzuguye itangazamakuru

Aug 5, 2025 - 03:13

Abakunzi ba FC Barcelona bo muri Korea y’epfo, ntabwo bishimiye uko abakinnyi b’iyi kipe bitwaye nyuma y’umukino bakinnye na Daegu.

Nk’uko ikinyamakuru Osen cyo muri Koreya y’Epfo kibitangaza, abakinnyi b’ikipe ya FC Barcelona banze gukora ikiganiro n’itangazamakuru nyuma yo gutsinda Daegu FC ibitego 5-0 mu mukino wa gishuti wabereye kuri Daegu Stadium.

Ni umukino wabaye tariki ya 4 Kanama 2025. Uyu mukino waje ukurikiye uwo bari batsinze FC Seoul ibitego 7-3 wabaye tariki ya 31 Nyakanga 2025, bakaba barahise basoza urugendo rwabo muri Aziya basubira muri Espagne mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 5 Kanama 2025.

Nubwo umukino wabaye mu bihe by’ubushyuhe n’imvura nyinshi, abakinnyi bakomeye nka Robert Lewandowski na Lamine Yamal bakinnye iminota myinshi, mu gihe Gavi yatsinze ibitego bibiri naho Marcus Rashford atsinda igitego cye cya mbere muri Barcelona.

Nyuma y’umukino, abanyamakuru bari biteze kumva ibitekerezo by’aba bakinnyi, ariko bose basimbutse agace ka ‘mixed zone’ kagenewe ikiganiro n’itangazamakuru, bavuga ko bagombaga guhita bafata indege ibasubiza  muri Esipanye. Abanyamakuru bavuga ko byashobokaga ko babona nibura iminota itanu yo kuganira n’abafana n’itangazamakuru ariko ntibyakorwa.

Si ubwa mbere iyi kipe ikoze ibintu nk’ibi, kuko na mbere y’umukino wabereye i Seoul, bari batangaje ko umukinnyi umwe azitabira ikiganiro n’itangazamakuru hanyuma baza kwisubiraho batabibwiye abanyamakuru. Nyuma y’uwo mukino, Frenkie de Jong ni we wabonetse mu kiganiro n’abanyamakuru, mu gihe abandi bakinnyi nka Yamal na Ferran Torres batsinze ibitego byinshi ariko ntibavugisha itangazamakuru.

No mu mukino wabereye i Daegu byagenze kimwe, abakunzi ba Barcelona bari bategereje kumva amagambo ya Yamal, Lewandowski, Gavi na Rashford, ariko bose ntibigeze bagira icyo bavuga. Ronald Araujo ni we gusa witabiriye ikiganiro, ariko nacyo cyari kigufi cyane, ndetse abanyamakuru bo muri Koreya ntibahawe umwanya uhagije wo kubaza ibibazo.

Araujo mu magambo ye abajijwe ku bijyanye n’imikino ya gishuti bakinnye muri Aziya avuga ko yishimye ndetse yizeza abakunzi be kuzitwara neza umwaka utaha.

Yagize ati "Ndishimye ko twasoje urugendo muri Aziya neza. Natsinze imikino myinshi umwaka ushize, kandi umwaka utaha nzakora cyane kurushaho kugira ngo nereke abafana ubushobozi bwanjye n’ubw’ikipe."

Nubwo Barcelona yerekanye urwego rwo hejuru itsinda ibitego 12 mu mikino ibiri, itangazamakuru ryo muri Koreya ryavuze ko imyitwarire yabo mu biganiro n’abanyamakuru itari ikwiye ikipe ikomeye ku rwego rw’isi.

 

   Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure