Abandi Banyarwanda 284 bari barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR batashye

Sep 11, 2025 - 08:40
 0
Abandi Banyarwanda 284 bari barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR batashye

Abandi Banyarwanda 284 bari barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR batashye

Sep 11, 2025 - 08:40

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNHCR) ryacyuye Abanyarwanda 284 bari barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Aba Banyarwanda babaga mu nkambi y’agateganyo ya Goma, nyuma yo kuva mu bice bitandukanye babagamo mu burasirazuba bwa RDC, aho bari baragizwe imbohe n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

 

Igikorwa cyo gucyura Abanyarwanda cyashingiye ku myanzuro yafatiwe mu nama y’u Rwanda, RDC n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (HCR) yabereye i Addis Abeba muri Ethiopie tariki ya 24 Nyakanga 2025.

 

Impande zose zemeranyije gukomeza gukorana mu gukemura ibibazo bibangamira impunzi z’Abanye-Congo n’Abanyarwanda, harimo no gucyura abifuza gutaha ku bushake.

 

Aba Banyarwanda bageze i Rubavu (La Corniche), bahasanze imodoka zibajyana mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi i Rusizi mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe.

 

Ku wa 25 Kanama 2025, nabwo Abanyarwanda 533 bari barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR batahutse banyuze ku mupaka munini wa Rubavu (La Corniche).

 

Batashye nyuma y’abandi barenga 1100 u Rwanda rwakiriye muri Gicurasi 2025, batashye babifashijwemo na HCR.

 

Abasubizwa mu buzima busanzwe bahabwa inkunga y’amafaranga: urengeje imyaka 18 ahabwa $188, uri munsi yayo $113, bose bagahabwa n’ibiribwa bifite agaciro ka 40,800 Frw. 

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06