Abantu babiri nibo bapfuye abandi 12 baburirwa irengero mu mpanuka y’ubwato bwarohamye

Nov 8, 2024 - 09:27
 0
Abantu babiri nibo bapfuye abandi 12 baburirwa irengero mu mpanuka y’ubwato bwarohamye

Abantu babiri nibo bapfuye abandi 12 baburirwa irengero mu mpanuka y’ubwato bwarohamye

Nov 8, 2024 - 09:27

Abantu babiri bapfuye abandi 12 baburirwa irengero mu mpanuka y’ubwato bwarohamye i Jeju, bukubutse ku cyambu cya Seogwipo nkuko byatangajwe n’ubuyobozi kuri uyu wa Gatanu.

Perezida wa Koreya y’Epfo, Yoon Suk-yeol, yategetse ko bakora ibishoboka byose birimo gukoresha ibikoresho bikomeye n’abakozi kugira ngo ababuze bose baboneke.

Abashinzwe umutekano ku cyambu cya Seogwipo batangaje ko aba bantu bapfuye abandi bakaburirwa irengero nyuma yuko ubwato bw’uburobyi burohamye kubera uburemere.

Abayobozi batangaje ko bwari butwaye Abanyakoreya y’Epfo 16 n’abanyamahanga 11, ariko abandi babiri muri bo bakaba bataramenyekana.

Ubuyobozi buvuga ko ubwo bwato bwarohamye mu buryo butunguranye bituma abantu barohama ndetse n’abandi ntibahita babona ubutabazi bwihuse.

Ibiro bya Perezida wa Koreya y’Epfo, byatangaje ko Perezida Yoon Suk-yeol, yategetse abakozi ko hagomba gukorwa ibishoboka byose mpaka abarohamye babonetse.

Nyuma yaho hoherejwe amato 11, indege icyenda, abakora mu nzego z’ubutabazi, abapolisi n’abasirikare, hamwe n’amato 13 asanzwe byoherejwe ngo harebwe niba abarohamye baboneka bose.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06