Abantu bakekwaho kwica umusore wo muri Kamonyi bafashwe

Aug 19, 2025 - 00:20
 0
Abantu bakekwaho kwica umusore wo muri Kamonyi bafashwe
Habinshuti Olivier wishwe atewe icyuma mu mutima

Abantu bakekwaho kwica umusore wo muri Kamonyi bafashwe

Aug 19, 2025 - 00:20

Polisi yafashe abantu 8 bakekwaho kwica umusore w’imyaka 24 witwa Habinshuti Olivier, urupfu rwe rwagarutsweho mu mpera z’iki cyumweru ubwo yajyaga gukiza abarwana bakamutera icyuma mu mutima.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru  ko batandatu muri abo umunani bakekwaho ubwicanyi bafatiwe mu Karere ka Kamonyi batangiye gucika, abandi babiri bafatirwa mu Karere ka Kayonza ho mu Ntara y’Iburasirazuba.

CIP Hassan Kamanzi avuga ko mu bafashwe harimo abateye icyuma mu mutima Habinshuti Olivier, abandi bakaba barareberaga ntihagira icyo bakora.

Ati: ”Buri wese mu bafashwe afite uruhare rwe agomba kubazwa kuko hari abishe nyakwigendera, abandi barashungeraga.”

CIP Hassan avuga ko abo uko ari batandatu bafashwe ku Cyumweru saa saba z’amanywa, abandi babiri bakaba babafashe mu kuri uyu wa mbere.

Abafashwe bose bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye mu Murenge wa Musambira mbere y’uko dosiye zibashinja iki cyaha zishyikirizwa Ubugenzacyaha.

Nyakwigendera Habinshuti  Olivier yatewe icyuma mu mutima avuye kureba umupira w’amaguru ku mugoroba wo ku wa Gatandatu taliki ya 16/08/2025.

Amakuru avuga ko yabonye abantu barimo gushyamirana ashaka kubakiza bamutera icyuma ahita ahasiga ubuzima.

MUNYABARENZI Shalom I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250791091849