Musanze: Umusaza yasanzwe mu nzu yarakomeretse nyuma yo gutemwa n’abantu bataramenyekana
Musanze: Umusaza yasanzwe mu nzu yarakomeretse nyuma yo gutemwa n’abantu bataramenyekana
Umusaza witwa Hakizimana Alphonse wo mu murenge wa Muko w’akarere ka Musanze, yasanzwe mu nzu yarakomeretse nyuma yo gutemwa n’abantu bataramenyekana.
Ku wa Gatatu tariki ya 18 Nzeri ni bwo uyu musaza yasanzwe mu nzu ye iherereye mu mudugudu wa Kabusunzu ho mu kagari ka Cyivugiza yakomerekejwe.
Amakuru atangwa n’inzego z’ubuyobozi zo muri aka gace avuga Hakizimana yabaga mu inzu wenyine, ikaba impamvu bikekwa ko yatumye amakuru y’itemwa rye atinda kumenyekana kuko ikigaragara abamuteye babikoze nijoro.
Ubuyobozi buvuga ko uyu musaza yakomeretse mu mutwe, mu mugongo n’ikiganza, kuri ubu akaba ari kuvurirwa mu bitaro bya Ruhengeri.
Isesengura inzego z’ubuyobozi zivuga ko zakoze ryerekana ko "kuba Hakizimana nta mitungo afite ku buryo abamuteye baba ariyo bamushakaho, ndetse amaperereza y’ibanze akaba yerekana ko nta makimbirane ari mu muryango ku buryo twavuga ko ariyo abyihishe inyuma, dutekereza ko yaba ari abagizi ba nabi cyane ko abamutemye avuga ko bari babiri bipfutse mu maso".
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Bisengimana Janvier, yabwiye BWIZA ko iperereza ku baba barakomerekeje uriya musaza rigikomeje, gusa ubuyobozi bukaba nta yandi makuru buramenya.





