Abantu barenga ibihumbi 74 bacumbikiwe mu magororero hirya no hino mu Gihugu
Abantu barenga ibihumbi 74 bacumbikiwe mu magororero hirya no hino mu Gihugu
Komisiyo bwa muntu yagaragaje ko abagororwa bose bari mu magororero ari 74.253 barimo abagabo 68.944, abagore 4.773, abana b’abahungu 516 n’abana b’abakobwa 20 kandi abeshi usanga ibyaha bakoze bushobora kwirindwa.
Nubwo iyi mibare itari Mike, iyo Komisiyo ivuga ko umubare w’abantu bafunzwe ugenda ugabanyuka bigatuma ubucucike mu magororero nabwo bugabanyuka kuko bwagabanyutseho 24,3%, buva ku kigero cya 134,3% bugera kuri 110%.
Imibare y’Urwego rw’Ubucamanza igaragaza ko mu 2024/2025 ibyaha byari byiganje muri sosiyete nyarwanda birimo ubujura, gukubita no gukomeretsa, gukoresha ibiyobyabwenge, gukoresha ibikangisho, ubuhemu, kubabaza umubiri bidaturutse ku bushake n’ibindi.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, dMukantaganzwa Domitilla, avuga ko nubwo imibare y’abakora ibyaha ari myinshi ariko usanga abenshi ari abakurikiranyweho ibyaha bifite igihano kitarengeje imyaka itanu kandi ko ibyinshi bishobora kwirindwa.
Yagize ati “Ibyo ni ibyaha Abanyarwanda twicaye tugatekereza, tugatekereza agaciro kacu nk’abantu, gukubita no gukomeretsa nibwira ko ari ibyaha twakwirinda. Iyo urebye imiterere y’ibyaha bifunze abantu benshi, ni ibyaha bishobora kwirindwa.”
Yasabye Abanyarwanda guhindura imyumvire ku gukora icyaha, kugikumira no ku kwemera gusana ibyo cyononwe no kwemera guhanwa.
“Tworoheje imitwe yacu, tugahindura imyumvire yacu, ntidushake guhangana, ni ibyaha wasabira n’imbabazi ukazihabwa. Ni ibyaha wasaba no guhuzwa na mugenzi wawe ugasana ibyo wononnye bikemera, ariko ikibazo aho kiri ni ikijyanye no guhindura imyumvire, imitekerereze kugira ngo Abanyarwanda bumve ko buri gihe kujya mu nkiko atari cyo gisubizo.”
Nk’uko bigaragazwa n’Urwego rishinzwe Igorora, RCS, mu mezi 11 ashize ya 2025 rumaze gufunga abantu barenga 23.000 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye.
Umushinjacyaha Mukuru Wungirije, Ruberwa Bonavanture, yavuze ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025 hakemuwe dosiye 11.846 ku bijyanye n’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha mu gihe arenga 3.000 bwayarangije mu buryo bw’ubuhuza.
Yerekanye kandi ko guhera muri Nyakanga 2025 hamaze kurangizwa dosiye 5.107 ku bwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha na 400 zarangirijwe mu buhuza kandi bikazagira uruhare mu kugabanya umubare w’abantu bafungwa.
Gufunga abagororwa biri mu bitwara ingengo y’imari itari nke kuko nk’umwaka ushize, RCS yari yagenewe arenga miliyari 40 Frw kandi 60% ikoreshwa mu kwita ku bagororerwa mu magororero atandukanye ni ukuvuga ko arenga miliyari 24 Frw yakoreshejwe andi akoresha mu bindi bikorwa.
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure







