Abantu benshi bapfiriye mu mpanuka y'imodoka abandi barakomereka bikabije

Aug 21, 2024 - 08:35
 0
Abantu benshi bapfiriye mu mpanuka y'imodoka abandi barakomereka bikabije

Abantu benshi bapfiriye mu mpanuka y'imodoka abandi barakomereka bikabije

Aug 21, 2024 - 08:35

Ibitangazamakuru bya leta byatangaje ko bus yari itwaye Abanyapakisitani bagiye mu rugendo rutagatifu yakoze impanuka muri Iran rwagati ihitana byibuze abantu 28 mu bari bayirimo.

Abandi bantu 23 bakomeretse, barindwi muri bo bakaba bameze nabi nk’uko byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe ubutabazi wavuganye n’Ibiro Ntaramakuru bya Leta ya Iran, IRNA.

Mohammad Ali Malekzadeh yagize ati: "Muri 23 bakomeretse, batandatu bamaze gusohoka mu bitaro, mu gihe ubuzima bw’abandi barindwi bumeze nabi". Yongeyeho ati: "Abapfuye bagizwe n’abagore 11 n’abagabo 17."

Yavuze ko abagenzi 51 bari muri bus baturutse muri Pakistan.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa Pakisitani, Mohsin Naqvi, yagaragaje akababaro ke, agira ati: "Twababajwe cyane no gutakaza ubuzima bw’agaciro bw’abantu mu mpanuka ya bus yabereye muri Iran."

Aba bantu bajyaga he?

Nk’uko bitangazwa na DW, Abanyapakisitani bavaga muri Iran berekeza muri Irak kwizihiza umunsi mutagatifu wa Arbaeen, umwe mu mihango ikomeye igaragara kuri kalendari y’Abashiya.

Ni umunsi hibukwa urupfu rwa Imamu Hussein, umwuzukuru w’Intumwa Muhamadi, na bagenzi be biciwe mu ntambara ya Karbala mu 680 nyuma ya Yesu.

Abashiya benshi bakora urugendo rutagatifu mu musigiti i Karbala, muri Irak, bivugwa ko ari ho hari n’imva ya Hussein.

Ni iki tuzi ku mpanuka?

Iyi mpanuka ya bus yabaye kuri uyu wa Kabiri ushize mu Ntara ya Yazd rwagati muri Iran, kubera ikibazo cya tekiniki cyahagaritse feri, nk’uko iperereza ry’ibanze ryakozwe n’abapolisi bashinzwe umutekano mu muhanda muri Iran babitangaza.

Amashusho yashyizwe ahagaragara n’ibitangazamakuru byo muri Iran yerekana ko bus yibiranduye igisenge cyayo kinjiyemo imbere kandi imiryango yose irangaye.

Impanuka zo mu muhanda zikunze kugaragara muri Iran, ahapfa abantu bagera ku 17.000 buri mwaka. Uyu mubare w’abapfa uterwa n’amategeko mabi yo mu muhanda no kutagira amabwiriza.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06