Muhanga: Noneho abasore bakoze amahano akomeye cyane
Muhanga: Noneho abasore bakoze amahano akomeye cyane
Mu karere ka muhanga abasore bane bafashe umugore ku ngufu baramusambanya kugeza ubwo agiye mu bitaro
Umugore w'imyaka 58 yamavuko ukomoka mu mudugudu wa mugari Akagari ka Rubyiniro umurenge wa kibangu akarere ka Muhanga arembeye mu bitaro bya nyabikenke kuva tariki ya 7 Kanama 2025 avugako yagiye kwivuza nyuma yo gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato n'abasore bane bamukurikiye avuye mu kabari yasinze atashye nijoro.
Uyu mugore tutashatse gutangaza amazina ye ubwo yaganiraga n'itangazamakuru yavuze ko abamukoreye ihohoterwa abazi ndetse ko umwe muri abo yamurumye akamuca ururimi akomeza avugako abamukoreye ihohoterwa bakurikiranwa hato hatazagira undi bahohotera.
Umwe muri abo basore w'imyaka 21 yamavuko ubwo abanyamakuru bajyaga kumureba bamusanze yibereye iwabo mu kagari ka jurwe mu murenge wa Kibangu ntabasha kuvuga neza kuko ururimi ruriho ibikomere.
Umukuru w'umudugudu wa mugari yahamije aya makuru avuga ko uyu mugore arembeye mu bitaro bya nyabikenke kuva tariki 07 Kanama kuko yajyanywe n'abaturage nyuma yo kumusanga yaraye munzira iruhande rwe hari udukingirizo n'igice cy'ururimi rw'umuntu.
Umuvugizi wa polisi Mu ntara yamajyepfo CIP Hassan Kamanzi yavuzeko abacyekwaho guhohotera uyu mugore ubu bari gushakishwa n'inzego zibishinzwe ngo baryozwe ibyo bakoze uretse uwakomeretse ururimi wabanje kujya kuvuzwa kuko ngo yari yarembye cyane.





