Abanya-Kenya bafatiwe ku rugamba barwanira Uburusiya muri Ukraine
Abanya-Kenya bafatiwe ku rugamba barwanira Uburusiya muri Ukraine
Abasirikare ba Ukraine batangaje ko bafatiye ku rugamba Abanya-Kenya barwanaga ku ruhande rw’Uburusiya mu ntambara imaze imyaka irenga itatu ihanganishije ibyo bihugu.
Aba bafatiwe mu Ntara ya Kharkiv nk’uko Ingabo za Ukraine zibarizwa muri burigade ya 57 zabitangaje.
Ikinyamakuru Daily Nation cyo muri Kenya cyavuze ko uwagihaye amakuru wo muri Ambasade ya Kenya, yakibwiye ko hafashwe Abanya-Kenya bane barimo uwitwa Peter Njega, Felix Mutahi, Martin Munene na Evans.
Ibinyamakuru byo muri Ukraine byatangaje ko uwo mugabo witwa Evans, yavuze ko mu buzima busanzwe yari umukinnyi w’imikino ngororamubiri, ko yari yajyiye mu Burusiya nk’umukerarugendo ariko agashukwa ngo yinjire mu ngabo z’u Burusiya.
Ati “Nisanze ndi mu Burusiya ariko ntazi uko nshyizwe mu ngabo z’Uburusiya. Sinari narigeze mba mu gisirikare.”
Mu mashusho uyu wiswe Evans avuga ko umugabo wamucumbikiye mu Burusiya yamuhaye akazi, amushyira imbere inyandiko ngo asinye, nyamara zaje kuba amasezerano yo kwinjira mu gisirikare.
Ati “Nkimara gusinya, yahise afata pasiporo yanjye na telefone, ambwira ko azabinsubiza. Uhereye ubwo, haje abandi bantu bansaba kwinjira mu modoka.”
Asobanura ko yahawe imyitozo y’icyumweru kimwe nyuma yoherezwa mu kigo cya gisirikare, gusa nyuma agira ubwoba ahungira ku ngabo za Ukraine.
Ubutegetsi bwa Kenya ntacyo buravuga kuri abo baturage niba koko ari Abanyakenya.
Ku kibuga cy’indege cya Entebbe i Kampala hari haherutse gufatirwa Abanya-Uganda icyenda bari bagiye mu ntambara ya Ukraine n’Uburusiya bagiye kurwana ku ruhande rw’u Burusiya.
Kuva muri Gashyantare 2022, Uburusiya buri mu ntambara na Ukraine nyuma y’uko icyo gihugu gitangije ibitero muri Ukraine mu kiswe gukumira ko OTAN isatira imbibi z’u Burusiya.
Ni intambara yahuruje amahanga, buri gihugu gitabarwa n’inshuti zacyo, aho Amerika n’Uburayi byarwanye ku ruhande rwa Ukraine, ndetse abacanshuro baturuka imihanda yose baje kurwanira igihugu cyabahaye ikiraka.
Henriette UWAMAHIRWE







