Uganda: Minisitiri yagaragaye akata umuziki mu mbyino igezweho
Uganda: Minisitiri yagaragaye akata umuziki mu mbyino igezweho
Phiona Nyamutoro uherutse kugirwa Minisitiri muri Guverinoma ya Uganda, yagaragaye ari guceza umuziki hamwe n’itsinda ry’abana ryamamaye rya Ghetto Kids ryashinzwe n’umuhanzi Eddy Kenzo usanzwe ari n’umukunzi w’uyu Minisitiri.
Ni mu mashusho yashyizwe hanze n’iri tsinda ry’aba bana ubwo ryari riri gususurusta abantu, umwe mu barigize akajya guhagurutsa Minisitiri Phiona Nyamutoro akamujyana ku rubyiniro.
Aba bana basanzwe bazwiho ubuhanga budasanzwe mu mibyinire, byanatumye bamamara ku Isi, barimo babyina indirimbo Sitya Loss ya Eddy Kenzo usanzwe ari umukunzi wa Minisitiri Phiona Nyamutooro.
Ubwo umwe muri aba bana yagezaga Phiona ku rubyiniro, babyinanye Sitya Loss mu mbyino zigezweho, bigaragara ko Minisitiri asanzwe azi gukata umuziki.







