Perezida wa Tanzania Samia Hassan Suluhu yasabye ko intare yakwitwa Tundu Lisu

Aug 26, 2024 - 03:34
 0
Perezida wa Tanzania Samia Hassan Suluhu yasabye ko intare yakwitwa Tundu Lisu

Perezida wa Tanzania Samia Hassan Suluhu yasabye ko intare yakwitwa Tundu Lisu

Aug 26, 2024 - 03:34

Perezida wa Tanzania Samia Hassan Suluhu ubwo yasuraga Imurika bikorwa, hari intare yasabye ko yakwitwa izina ry'umunyeporitiki uturuka mu Ishyaka CHADEMA ritavuga rumwe n'ubutegetsi witwa Tundu Lisu.

Kuri uyu wagatandatu tariki ya 24 Kanama 2024, Perezida Samia yasuye imurika bikorwa ry'ibikomoka ku nyamaswa  ririkubera mu birwa bya Zanzibar.

Ubwo yageraga ahantu hamurikwa inyamaswa, yasanze Intare maze imubonye itangira kumera nkaho ishaka ku musatira  ariko yari mu kazu kazitiye n'isenyenge kuburyo itasohoka. 

Samia yabajije niba iyo ntare bayigaburiye? Maze bamusubiza ko bayigaburiye ahubwo impamvu iriho izenguruka imeze nkaho ishaka gusatira umuntu, ari uko iyo ibonye umuntu itamenyereye ariko bigenda.

Perezida Samia yahise abaza uko iyo ntare yitwa maze bamusubiza ko ntazina ifite, nibwo yahise avuga ko bagomba kuyita Tundu Lisu. 

Uyu Tundu Lisu asanzwe adacana uwaka na Leta ya Perezida Samia.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye bavuze ko ibyo Perezida Samia yavuze ari ukwishongora kuri Tundu Lisu, kuko ameze nkiriya Ntare izenguruka ahantu iri nyamara ntacyo yatwara umuntu kuko idashobora gusohoka muri urwo ruzitiro. 

Tundu Lisu Utavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Samia.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06