Uganda: Umunyamakuru arashinjwa kubeshya perezida
Uganda: Umunyamakuru arashinjwa kubeshya perezida
Mu gihugu cya Uganda umunyamakuru arashinjwa kubeshya perezida Yoweri Kaguta Museveni
Mu gihugu cya Uganda umunyamakuru ari mumazi abira nyuma yuko ashinjwa kubeshya perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni.
Umunyamakuru David Mwesigwa wa Galaxy TV muri Uganda ari mu mazi abira nyuma y’aho mu cyumweru gishize agejeje kuri Perezida Yoweri Kaguta Museveni ikibazo cy’ibitaro bititaweho mu karere ka Mukono na Kayunga.
Tariki ya 23 Nzeri 2025, Perezida Museveni yahaye abanyamakuru umwanya wo kumubaza ibibazo nyuma yo kwemezwa bidasubirwaho nk’umukandida uzahagararira ishyaka NRM mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu mwaka utaha.
Mwesigwa yabwiye Perezida Museveni ko ibikorwaremezo by’ibitaro bikuru bya Mukono, ibya Kayunga n’ikigo nderabuzima cya Namuganga bishaje, nta bikoresho by’ubuvuzi bihagije bifite kandi ko n’abakozi babyo ari bake.
Uyu munyamakuru yamenyesheje Perezida Museveni ko kuri ibi bitaro, usanga ababyeyi batwite babyarira hasi kuri sima, bakoherezwa mu rugo imburagihe kugira ngo bimukire abandi barwayi.
Perezida Museveni uwo munsi yasabye Minisitiri w’Intebe, Robinah Nabbanja, gukurikirana iki kibazo byihuse, akanagishakira igisubizo.
Nyuma y’iminsi ibiri umunyamakuru agaragaje iki kibazo, Nabbanja yasuye ibitaro bya Mukono, atungurwa no gusanga abarwayi barimo n’ababyeyi batwite baryamye hasi kuri sima.
Nabbanja yagize ati “Ibyo nabonye hano bishengura umutima. Ibi bitaro biri gukora nk’ikigo nderabuzima gito, kandi byabakaye bikorera akarere kose. Ntibikwiye.”
Nyuma yaho, Nabbanja yasuye ibitaro bya Kayunga n’ikigo nderabuzima cya Namuganga III, asanga ibikorwaremezo n’abarwayi bifite isuku. Ariko bivugwa ko mbere y’uko ahagera, abahakorera bari bategujwe, bashyira ibintu byose ku murongo.
Nabbanja yanzuye ko Mwesigwa yasuye ibitaro bya Mukono bitameze neza, ntiyagera ku bya Kayunga no ku kigo nderabuzima cya Namuganga III, asaba abapolisi kumuhata ibibazo.
Ati “Agomba kuza, akabisobanura. Ntiyagerageje kuza hano, yagarukiye muri Mukono. Agomba gusaba Perezida imbabazi, akazisaba abaturage ba Kayunga, nanjye ubwanjye.”
Mwesigwa yatangaje ko nyuma y’aho yumvise ijwi rya Nabbanja asaba abapolisi kumuhata ibibazo, afite ubwoba ko ashobora gufungwa.





