Huye: Umugore akurikiranyweho kwica umugabo we amukubise umuhini mu mutwe bapfa ifu!

May 9, 2025 - 03:48
 1
Huye: Umugore akurikiranyweho kwica umugabo we amukubise umuhini mu mutwe  bapfa ifu!

Huye: Umugore akurikiranyweho kwica umugabo we amukubise umuhini mu mutwe bapfa ifu!

May 9, 2025 - 03:48

Mu Karere ka Huye, Umugore akurikiranyweho icyaha cyo kwica umugabo we amukubise umuhini mu mutwe, nyuma y'uko ngo uyu mugabo amennye ifu ubwo yari amusanze asekura imyumbati

Amakuru atangazwa n’ubushinjacyaha, avuga ko Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umugore w'imyaka 58 ukekwaho kwica umugabo we w’imyaka 80 amukubise umuhini mu mutwe.

Iki cyaha cyabaye ku itariki ya 15 Mata 2025, mu gihe cya saa moya z’ijoro, mu mudugudu wa Giturwa, akagari ka Gasoro, umurenge wa Kigoma, Akarere ka Nyanza iwe mu rugo.

Ubwo yabazwaga , uregwa avuga ko nyuma yo gutongana bapfuye ko umugabo yari amaze kumumunera ifu, yamwirutseho akamukubita umuhini yasekuzaga imyumbati mu mutwe no ku kuboko akagwa hasi, bamugeza kwa muganga agahita apfa. 

Asobanura ko bari basanganywe amakimbirane, buri wese aba mu cyumba cye anitekera, kandi ko aticuza igikorwa yakoze cyo kumwica.

Icyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho kiramutse kimuhamye  yahanishwa  igifungo cya burundu, nk'uko biteganywa n’ingingo y’107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for NEWSWITHIN, MAXIMED TV, and Ukwelitimes.com as well as imirasiretv.com & bigezwehotv.com | Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com