Amabanga yose hanze Hahishuwe umugambi mubisha wa Tshisekedi uko yari agiye kwivugana Corneille Nangaa
Amabanga yose hanze Hahishuwe umugambi mubisha wa Tshisekedi uko yari agiye kwivugana Corneille Nangaa
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yigeze gutegeka abasirikare kwica Umuyobozi w’ihuriro AFC rigizwe n’imitwe ya politiki n’iya gisirikare, Corneille Nangaa, yisubiraho ku munota wa nyuma.
Ikinyamakuru Africa Intelligence kuri uyu wa 25 Mata 2024 cyatangaje ko iki cyemezo cyafashwe mu mpera za 2023, ubwo Nangaa yari muri hoteli yo muri teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Indege itagira abapilote (drone) ni yo yagombaga kurasa Nangaa ufatwa n’ubutegetsi bwa RDC nk’umuterabwoba, ariko ngo iki cyemezo cyarahinduwe mu rwego kwirinda impfu z’abandi bantu n’iyangirika ry’ibikorwa.
Cyagize kiti "Iki cyemezo cyafashwe mu mpera za 2023, nyuma yo kwakira amakuru y’uko Nangaa yari muri hoteli muri teritwari ya Rutshuru. Hari hatanzwe amabwiriza y’uko araswa na drone, ariko ntibyabaye mu rwego rwo kwirinda iyangirika ririmo iry’abasivili.”
Nyuma y’aho icyemezo cya Tshisekedi kidashyizwe mu bikorwa, iki kinyamakuru cyasobanuye ko Leta ya RDC iri gushaka uko yata muri yombi Nangaa n’abandi bakorana, kuko ngo inzego zishinzwe ubutasi ziri kubahiga bukware.
Nubwo gufata Nangaa cyangwa kumwica bitashobotse, Leta ya RDC iherutse kwakira Eric Nkuba Shebandu wari umujyanama wihariye w’uyu muyobozi wa AFC, watawe muri yombi n’abashinzwe umutekano bo muri Tanzania muri Mutarama 2024.
Nkuba ubwo yahatwaga ibibazo n’abasirikare bashinzwe iperereza, yavuze ko Nangaa avugana n’abarimo Joseph Kabila wayoboye RDC na Gen John Numbi wayoboye Polisi y’iki gihugu.





