Protais Zigiranyirazo muramu wa Juvénal Habyarimana yapfuye

Aug 4, 2025 - 04:00
 0
Protais Zigiranyirazo muramu wa Juvénal Habyarimana yapfuye

Protais Zigiranyirazo muramu wa Juvénal Habyarimana yapfuye

Aug 4, 2025 - 04:00

Protais Zigiranyirazo wari Perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri ku butegetsi bwa Juvénal Habyarimana ndetse akaza gukurikiranwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yapfuye.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo yatangajwe n’umuhungu we, Antoine Mukiza Zigiranyirazo mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 4 Kanama 2025.

Yaguye i Niamey muri Niger ku wa 3 Kanama 2025.

Zigiranyirazo ni umwe mu Banyarwanda umunani baheze muri Niger nyuma y’uko bangiwe ubuhungiro n’ibihugu bitandukanye nyuma yo kugirwa abere cyangwa gusoza ibihano bari barakatiwe n’urwahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyirweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania ari na rwo rwaburanishije zimwe mu manza z’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku wa 18 Ukuboza 2008 nibwo Zigiranyirazo yakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 20, ariko ku wa 16 Ugushyingo 2009 Urugereko rw’Ubujurire rwamugize umwere.

Zigiranyirazo ni umwe mu bari bagize ‘Akazu’ kagize uruhare rukomeye mu gutegura umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi. Yari musaza wa Agathe Kanziga, umugore wa Juvénal Habyarimana. 

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06