Hateganyijwe imvura idasanzwe mu Majyepfo y’Iburengerazuba bw’u Rwanda
Hateganyijwe imvura idasanzwe mu Majyepfo y’Iburengerazuba bw’u Rwanda
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Gashyantare 2024 kuva tariki ya 21 kugeza tariki ya 29 hazagwa imvura iri hagati ya milimetero 15 na 100 mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Imvura iteganyijwe izaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu bice by’Amajyepfo y’Iburengerazuba ariko ikazaba iri ku kigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa mu bindi bice by’Igihugu (ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice iri hagati ya milimetero 10 na 50.
Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y’iminsi ibiri (2) n’iminsi itanu (5). Iminsi iteganyijwemo imvura yisumbuyeho ni tariki ya 22, 26, 27, 28, na 29 mu bice by’Iburengerazuba n’Amajyepfo na tariki ya 22, 26 na 27 mu bindi bice by’Igihugu. Imvura iteganyijwe izaturuka ku isangano ry’imiyaga riherereye mu gice cy’epfo cy’Isi ariko rikajya rizamuka gake gake mu gice cy’Amajyepfo y’Iburengerazuba bw’Igihugu hamwe n’imiterere ya buri hantu.
Uko imvura iteganyijwe ahantu hatandukanye:
Imvura iri hagati ya milimetero 80 na 100 ni yo nyinshi iteganyijwe mu bice by’Akarere ka Rusizi, Amajyepfo y’Akarere ka Nyamasheke, Uburengerazuba bw’Akarere ka Nyaruguru na Nyamagabe. Imvura iri hagati ya milimetero 60 na 80 iteganyijwe mu bice bisigaye by’Akarere ka Nyamasheke, Karongi, Uburengerazuba bw’Akarere ka Huye na Nyanza, Amajyepfo y’Uburengerazuba bw’Akarere ka Rutsiro n’ibice biherereye muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga byo mu Karere ka Musanze, Burera, Nyabihu n’Amajyaruguru y’Uburasirazuba bw’Akarere ka Rubavu.
Muri ibi bihe abaturage barakangurirwa kuzirika ibisenge by'inzu zabo no kwitwararika batazagirwaho ingaruka n'iyi mvura ingana gutya





