Umukobwa wa Perezida Kim Jong un wa Koreya ya Ruguru yahawe izina ry’icyubahiro risanzwe rihabwa abayobozi bakomeye
Umukobwa wa Perezida Kim Jong un wa Koreya ya Ruguru yahawe izina ry’icyubahiro risanzwe rihabwa abayobozi bakomeye
Umukobwa wa Perezida Kim Jong un wa Koreya ya Ruguru, Kim Ju-ae, yahawe izina ry’icyubahiro risanzwe rihabwa abayobozi bakomeye muri iki gihugu cyangwa se umuragwa w’ubutegetsi.
Ni mu gihe uyu mukobwa kuri uyu wa 16 Werurwe 2024 yari yajyanye na Se ku rwuri rw’amatungo nyuma yo gukurikira imyitozo y’abasirikare.
Uyu mukobwa ufite imyaka hagati ya 11 na 12 y’amavuko yahawe izina rya ‘Hyangdo’ risobanuye ‘Umurinzi’ cyangwa ‘Ingabo’.
Kim Jong-un akunze gutemberana n’uyu mukobwa mu ngendo zidasanzwe. Bivugwa ko afite abandi bana babiri, ariko ni we gusa yerekana mu ruhame.
Abasesenguzi bagaragaza ko kuba bombi barahawe izina ry’Umurinzi, bishimangira ko amakuru amaze igihe ahwihwiswa y’uko uyu mwana ari we uzaragwa ubutegetsi yaba ari impamo.







