Abanya-Rulindo bazindukiye muri siporo rusange kuri iki cyumweru

Oct 20, 2025 - 03:07
 0
Abanya-Rulindo bazindukiye muri siporo rusange kuri iki cyumweru

Abanya-Rulindo bazindukiye muri siporo rusange kuri iki cyumweru

Oct 20, 2025 - 03:07

Abatuye mu karere ka rulindo bazindukiye muri Siporo Rusange bifatanyijemo na Muvara valens umukozi ushinzwe siporo n'urubyiruko mukarere ka rulindo ,arikumwe n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Base bwana Uwiringiye placide iyi siporo yabereyemo kurwego rwaka karere.

Bimaze kumenyerwa ko byibuze inshuro imwe mu kwezi abatuye mu karere ka rulindo bakora Siporo Rusange mu bikorwaremezo byiza biri muri aka karere byateganyirijwe iki gikorwa nk’uko byagenze kuri iki Cyumweru, tariki ya 19 ukwakira 2025.

Iyi siporo imaze no kuba umwanya w’abana n’ababyeyi ngo babe hamwe, aho benshi bagenda n’amaguru.

Iyi siporo rusange yatangijwe muri 2016, igamije gushishikariza abatuye akarere ka rulindo gukunda gukora siporo bityo bakagira ubuzima bwiza.

Gahunda y’iyi siporo kandi yashyizweho hagamijwe gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye cyane cyane izitandura, aho bahabwa inama bakanazipimwa ku buntu mu gihe runaka.

Akarere ka rulindo kavuga ko kandi iyi gahunda ya siporo rusange ari n’umwanya wo kubonera abaturage hamwe bakaganirizwa kuri gahunda za leta zitandukanye,zirimo kwimakaza isuku,kwimakaza gahunda y'ubumwe nubudaheranwa,no gusubiza mu ishuri abana baritaye.

   

 Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure