Abanyamadini bimukiye kuri internet nyuma yo gufungirwa insengero RGB yabihanangirije
Abanyamadini bimukiye kuri internet nyuma yo gufungirwa insengero RGB yabihanangirije
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwihanangirije abapasiteri n’abayobozi b’amadini n’amatorero byafunzwe n’ibyambuwe ubuzima gatozi nyuma bikaza kwimukira kuri ‘internet’, ishimangira ko batazihanganirwa.
Ibi biri mu byatangajwe mu nama yahuje
RGB n’abayobozi b’amadini n’amatorero, yagarukaga ku kurwanya ibyaha by’iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba ndetse no gutera inkunga ikwirakwiza ry’intwaro.
RGB nyuma y'uko ifunze insengero, imisigiti na kiriziya bitujuje ibisabwa, hari bamwe mu bayobozi b’amadini n’amatorero bimuriye ibikorwa byabo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.
Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr. Doris Uwicyeza Picard, yavuze ko batangiye gufata ingamba zo kubikumira asaba ababikora kubireka hakiri kare kuko amategeko na bo abareba.
Yagize ati “Hari amwe mu madini n’amatorero byafungiwe insengero n’ibyambuwe ubuzima gatozi, bimukira kuri internet kuko batekereza ko inzego zitabageraho.”
Yakomeje agira ati “Impamvu bagiye kuri internet ni uko bumva ko ari ahantu hatagira amategeko, kandi si byo. Ubutumwa tubaha ni uko na bo amategeko n’amabwiriza yashyizweho agenga ibikorwa by’ivugabutumwa n’aho bibera abareba, kandi twatangiye kubikurikirana no gushyiraho ingamba zo kubirwanya, abazafatwa barenze ku mategeko bazabihanirwa.”
Umuyobozi Mukuru wa Noble Family Church na Women Foundation Ministries, Apôtre Mignone Kabera, we yagaragaje ko abanyamadini bakwiye gushaka uko bakemura ibibazo byatumye insengero zifungwa aho guhungira kuri internet.
Agira ati “Ni byiza ko insengero ubwazo zikorera ubugenzuzi, urugero niba itorero rifite paruwasi ijana zafunzwe, rishobora guhitamo gukorera mu icumi gusa ariko zujuje ibisabwa byose wenda zikagurwa hakongerwa umubare w’abo zakira, bityo bakabasha gukora ibintu binoze aho guhungira kuri internet.”
Amabwiriza mashya agenga imiryango ishingiye ku myemerere yashyizweho na RGB, asaba amadini n’amatorero kwerekana icyemezo gitangwa n’Akarere cyangwa Umujyi wa Kigali kigaragaza ko inyubako yagenewe ibikorwa byo gusenga yujuje ibiteganywa n’amategeko agenga imyubakire y’aho hantu.
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure





