Nigeria: Imyuzure ikabije yasenye inkuta za Gereza imfungwa hafi 300 zitoroka Gereza byihuse
Nigeria: Imyuzure ikabije yasenye inkuta za Gereza imfungwa hafi 300 zitoroka Gereza byihuse
Kuri iki Cyumweru, abayobozi ba gereza bavuze ko imyuzure ikabije yasenye inkuta za Gereza ya Maiduguri mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeria, bituma imfungwa 281 zitoroka.
Umuvugizi w’ishami rishinzwe amagereza muri Nigeria, Umar Abubakar, mu itangazo rye, yavuze ko imfungwa zirindwi mu zatorotse zafashwe mu bikorwa by’inzego zishinzwe umutekano.
Abubakar ati: "Umwuzure wamanuye inkuta z’ibigo ngororamuco birimo n’ikigo gifite umutekano uciriritse, ndetse n’aho abakozi bacyo baba muri uyu mujyi."
Yavuze ko ibikorwa byo gufata imfungwa zisigaye mu zatorotse bikomeje nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ikomeza ivuga.
Maiduguri n’Umurwa mukuru wa Leta ya Borno mu ntangiriro z’icyumweru gishize wahuye n’umwuzure ukabije utarabayeho mu myaka mirongo ishize. Umwuzure watangiye igihe urugomero rwuzuraga nyuma y’imvura nyinshi, amazi asenya pariki nto y’inyamaswa ya leta kandi atwara ingona n’inzoka mu baturage basenyewe n’umwuzure.
Nk’uko ikigo gishinzwe ubutabazi muri iki gihugu kibitangaza, ngo umwuzure wahitanye byibuze abantu 30 kandi ugira ingaruka ku bandi miliyoni, aho abantu ibihumbi magana bajyanwe mu nkambi z’abakuwe mu byabo.







