Perezida Kagame yasezeyeho Ambassadors w’u Bufaransa n’uwa UAE: Ibikubiye mu butumwa bwabo bwa nyuma mu Rwanda

Jul 24, 2025 - 12:43
 0
Perezida Kagame yasezeyeho Ambassadors w’u Bufaransa n’uwa UAE: Ibikubiye mu butumwa bwabo bwa nyuma mu Rwanda

Perezida Kagame yasezeyeho Ambassadors w’u Bufaransa n’uwa UAE: Ibikubiye mu butumwa bwabo bwa nyuma mu Rwanda

Jul 24, 2025 - 12:43

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye Ambasaderi w’u Bufaransa, Antoine Anfré, ndetse n’uwa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Mohammed Falah Kharsan AlQahtani, basoje inshingano zabo mu Rwanda, mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa 24 Nyakanga 2025.

Uyu muhango wabereye muri Village Urugwiro, aho Umukuru w’Igihugu yabasezeyeho mu izina rya Leta y’u Rwanda, abashimira uruhare bagize mu guteza imbere umubano w’ibihugu byabo n’u Rwanda.

Ambasaderi Anfré: Uwahagurutse adasize umubano uko yawusanze

Ambasaderi Antoine Anfré yageze mu Rwanda ku wa 12 Kamena 2021, asimbuye imyaka itandatu igihugu cye kitagira Ambasaderi i Kigali, kubera igikomere cyari kigishingiye ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu mudipolomate w’umuhanga mu mateka y’akarere, yagaragaye kenshi mu bikorwa byo kuzahura umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda, binyuze mu biganiro no mu gusobanura uruhare rw’igihugu cye mu mateka y’ibihe bikomeye byaranzwe n’igitotsi cya dipolomasi.

Mbere y’uko agirwa Ambasaderi, mu 1991 Antoine Anfré yari ashinzwe gukurikirana iby’u Rwanda, u Burundi na Zaïre muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa. Icyo gihe, yanandikiye ubuyobozi bwa Perezida François Mitterrand, amusaba gusubiramo politiki y’u Bufaransa ku Rwanda, aburira ko bushyigikira umugambi wa Jenoside.

Mohammed AlQahtani: Imyaka irindwi y’ubufatanye bwa hafi hagati ya UAE n’u Rwanda

Ambasaderi Mohammed Falah Kharsan AlQahtani yatangiye inshingano ze mu Rwanda muri Kamena 2018. Kuva mu 2020 kugeza mu 2022, yazibangikanyije no guhagararira igihugu cye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere ubufatanye hagati ya UAE n’u Rwanda, cyane cyane mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari. UAE ni kimwe mu bihugu byakira cyane ibicuruzwa byoherezwa n’u Rwanda, binyuze mu masezerano y’ubufatanye yagiye asinywa hagati y’impande zombi.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko mu gihembwe cya mbere cya 2025, u Rwanda rwohereje muri UAE ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 480.82 z’Amadolari, naho UAE yohereza mu Rwanda ibifite agaciro ka miliyoni 81.9 z’Amadolari.

Gusiga umurage

Perezida Kagame yashimiye aba badipolomate bombi ku bushake bagaragaje mu gushimangira umubano n’ubufatanye, ashimangira ko u Rwanda ruzakomeza gukorana neza n’abasimbura babo.

Aba bombi basize basize umubano n’u Rwanda ushingiye ku bwubahane, ubufatanye bwimbitse, n’icyizere mu iterambere rirambye ry’impande zombi.

Yanditswe na Henriette UWAMAHIRWE