Abanyarwanda basabwe Kugabanya inshuro zo guteka: Inama ya MINALOC yakiriwe ite n'abaturage

Apr 27, 2026 - 20:31
 1
Abanyarwanda basabwe Kugabanya inshuro zo guteka: Inama ya MINALOC yakiriwe ite n'abaturage

Abanyarwanda basabwe Kugabanya inshuro zo guteka: Inama ya MINALOC yakiriwe ite n'abaturage

Apr 27, 2026 - 20:31

Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, yasabye abaturarwanda kugabanya inshuro bateka ku munsi, mu rwego rwo kuzigama ibicanwa no kurengera ibidukikije. Iyi nama ije mu gihe igihugu gikomeje gushyira imbaraga mu kurwanya iyangirika ry'amashyamba no guteza imbere ikoreshwa ry'ibicanwa birambye birimo gaz, Biogaz n'amashyiga ya kijyambere.

Ariko iyi gahunda igamije inyungu rusange, yakiriwe mu buryo butandukanye n'abaturage, aho benshi bayihaye ibisobanuro byimbitse bishingiye ku mibereho yabo ya buri munsi.

Bamwe mu baturage bagaragaje ko iyi nama ishobora kuba ifite intego nziza, ariko itajyanye n'ukuri kw'imibereho yabo. Hari abavuze ko kugabanya guteka atari icyemezo umuntu afata ku bushake, ahubwo biterwa n'ubushobozi buke.

Hari uwitwa VAVA wa Ngoga akimara kumenya aya makuru yagize ati: “Turateka kangahe kandi inkono twarazimanitse?” Inzara iratema amara, ibicuruzwa byaruriye, none ngo tugabanye guteka? " Ibi bigaragaza ko kuri bamwe ikibazo atari inshuro zo guteka, ahubwo ari ukubona ibyo bateka.

Ni mu gihe Uwimana Ancille we yemeza ko ubuzima busanzwe bw'abatishoboye busanzwe burimo guteka gake, agira ati: “Abafite ibyo bateka bazateka nyine, twe se ko tubimenyereye, dusanzwe ducana rimwe n'ubundi.”

Abaturage benshi bahuriza ku kibazo cy'izamuka ry'ibiciro by'ibiribwa n'ibicanwa. Bagaragaza ko ikibazo atari ukugabanya inshuro zo guteka kubera ko n'ubundi basanganywe imbogamizi zikomeye ziterwa n'ibiciro byazamutse cyane na mbere y'ibi bihe isi irimo.

Habimana Denis yagaragaje ko n'ubundi abaturage basanzwe baragabanyije guteka kubera amikoro yabibategetse. Yagize ati: “Iyo nama twayigiriwe n'ibiciro biri kwisoko mbere. Ariko se mwaba muzi uburyo amakara yatumbagiye mu biciro?”

Ibisobanuro bitangwa n'abandi baturage bigaragaza ko nubwo amakara aturuka imbere mu gihugu, izamuka ry'ibiciro byayo bifitanye isano n'ibiciro bya lisansi ikoreshwa mu kubitwara. Ibi bihuzwa n'ihungabana ry'isoko mpuzamahanga ry'ibikomoka kuri peteroli, cyane cyane ibituruka mu Burasiraziba bwo hagati mu Muhora wa Hormuz, aho ibibazo by'umutekano byagize ingaruka ku isi yose

Hari n'abaturage bagaragaje kutishimira imikoreshereze y'umutungo wa Leta, bavuga ko mbere yo gusaba abaturage kwigomwa , abayobozi bakwiye kubanza gutanga urugero.

Ntihabose Jacques yagize ati: “Ahubwo abayobozi bagabanye imishahara n'ibyo bagenerwa, nabyo byafasha abaturage benshi.”

Mu murongo umwe, Fiston Mutsinzi Manny yagaragaje impungenge ku mafaranga akoreshwa mu ngendo n'ibikorwa by'abayobozi, avuga ko ayo mafaranga yakabaye agirira akamaro abaturage batishoboye mu buryo bufatika.

Hari abagaragaje ko iyi nama ishobora kuba ishingiye ku myumvire itajyanye n'ubuzima bw'abaturage bose. Joshua Byukusenge yavuze ko hari abatekereza ko buri rugo rufite ubushobozi bumwe, ati: “Hari abibwira ko buri rugo rushobora guhinduranya ibiryo ku meza, nyamara hari n'ababona ibyo kurya rime ku munsi nabwo byagoranye.

Ni mu gihe abandi nka Rukundo Charles bagaragaza ko ubuzima bwamaze gushyira imipaka ku nshuro zo guteka, bityo ko iyi nama idafite icyo ihindura kinini.

Nubwo hari abanenga iyi gahunda, hari n'abemera ko kugabanya inshuro zo guteka bishobora gufasha mu kuzigama no kurengera ibidukikije, ariko bigasaba ko bajyana n'ingamba zifatika zirimo:

- Kugabanya amafaranga batakaza ku bicanwa nka gaz n'amakara

- Gushyigikira abaturage kubona ibikoresho byo guteka bizigama ingufu

- Guteza imbere ubukungu bw'abaturage kugira ngo babashe kubona ibyo kurya bihagije

Inama ya MINALOC igamije inyungu zirambye zirimo kurengera ibidukikije no kuzigama umutungo. Icyakora, ibitekerezo by'abaturage bigaragaza icyuho kiri hagati y'izo ntego n'imibereho ya buri munsi y'abaturage benshi.

Mu by'ukuri, ikibazo ntikiri ku nshuro zo guteka gusa, ahubwo kiri ku bushobozi bwo kubona ibyo guteka, ibiciro by'ibicanwa, n'imibereho rusange. Kugira ngo iyi gahunda igerweho neza, bisaba ko politiki zifatwa zijyana n'ubushobozi bw'abaturage, aho kuba inama rusange idashingira ku kuri k'ubuzima bwabo.

Mu Rwanda ingo zigera kuri 93.8% zitekesha inkwi n'amakara

Raporo y'abasenateri bagize komisiyo y'Iterambere ry'Ubukungu igaragaza ko ikibazo cy'ikoreshwa ry'ibicanwa gakondo mu Rwanda gikomeje kuba imbogamizi, aho ingo zigera kuri 93.8% zikoresha inkwi n'amakara mu guteka, nk'uko byagaragajwe n'ubushakashatsi bwa EICV7 (2023/2024). Iyi mibare ishimangira ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu guteza imbere ibicanwa bitangiza ibidukikije, urugendo rukiri rurerure.

Ikusanyamakuru rya MININFRA ryo muri 2020 ryagaragaje ko 25.1% gusa by'abaturage ari bo babona ibicanwa mu buryo buhoraho. Byongeye, raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'imari ya Leta ya 2022/2023 yerekanye ko 77% bya biogaz zirenga ibihumbi 10 zubatswe mu gihugu zidakora, bigaragaza imbogamizi zikomeye mu ishyiwa mu bikorwa ry'imishinga igamije ingufu zisukuye

Nubwo bimeze bityo, hari iterambere rito ryagaragaye, aho ingo zikoresha ibicanwa bibungabunga ibidukikije zavuye kuri 1% mu 2017 zigera kuri 5.4% mu 2024. Gusa, inkwi zigikomeje kwiganza cyane mu cyaro aho zikoreshwa ku kigero cya 93%, mu gihe mu mijyi amakara ari yo akoreshwa cyane ku kigero cya 51%. Mu mujyi wa Kigali, 23% by'ingo zikoresha gaz, ariko 59% zigakoresha amakara.

Abasenateri bagaragaje ko ikoreshwa ry'inkwi n'amakara rikomeje guteza ibibazo bikomeye birimo iyangirika ry'amashyamba, aho amwe asarurwa atagejeje igihe. Ibi bishobora kugira ingaruka mbi ku bidukikije no ku iterambere rirambye ry'igihugu.

Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, MININFRA yagaragaje ko hakenewe ishoramari rya miliyari 1.37 z'amadorali kugira ngo mu 2030 ikoreshwa ry'amakara rizabe ryaragabanyijwe kugera kuri 42%. Hari kandi gahunda ya Leta ya “Tekera Heza” imaze kugeza amashyiga agezweho ku ngo zigera kuri 361,850, aho Leta itanga nkunganire ya 70%.

Nubwo izi gahunda zihari, haracyari imbogamizi zirimo ibura ry'inganda zikora ibikoresho by'ingufu zisukuye, kudakora neza kwa biogaz nyinshi, ndetse n'ubufatanye buke hagati y'inzego zitandukanye. Ibi byatumye Sena ifata umwanzuro wo gutumira Minisitiri w'Intebe ngo atange ibisobanuro ku ngamba ziri gufatwa, hagamijwe kwihutisha ibisubizo birambye.

Yanditswe na nkurunziza Bonaventure