Abanyeshuri 4 ba kibogora Polytechnic bahiriye mu nzu nyuma y'iturika rya Gas
Abanyeshuri 4 ba kibogora Polytechnic bahiriye mu nzu nyuma y'iturika rya Gas
Abanyeshuri bane ba Kaminuza ya Kibogora Polytchnic bahiye barakomereka nyuma ya gaz yaturikiye mu nyubako abahungu bararamo, ahagana saa mbiri n’igice z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, itariki 21 Gashyantare.
Abo banyeshuri uko ari bane bahiye amaguru n’amaboko, ubu barwariye mu Bitaro bya Kibogora mu Karere ka Nyamasheke nk’uko amakuru agera ku Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru avuga.
Dr. Mukamusoni Mahuku Dariya, Umuyobozi wa Kaminuza ya Kibogora, yavuze ko bikimara kuba bahise batabara umuriro bakawuzimya utaragera mu bindi byumba.
Yagize ati: “Ni abana 4 b’abahungu bari bari mu cyumba bararamo batetse,gaze irabaturikana, bose bashya amaguru n’amaboko ku buryo budakabije. Abanyeshuri bacu biga ubuforomo bahise babajyana mu Bitaro bya Kibogora, tuvuye kubasura bari kwitabwaho n’abaganga uko bishoboka kose.”
Yakomeje ati: “Bikiba twahise dutabara, kuko dufite abashinzwe umutekano bacu bahuguriwe ku kuzimya inkongi z’imiriro, tukanagira za kizimyamoto nyinshi, bahise bihutira kuzimya ngo umuriro udakwira mu nyubako zose. Mu minota 30 byari birangiye.”
Ibikoresho by’abo banyeshuri byari muri icyo cyumba byahiye, ariko ku bw’amahirwe nta kindi cyumba umuriro wagezemo.
Uyu muyobozi yavuze ko kuba gaze abo bana batekeshaga yaturitse igatwika icyo cyumba bitavuze ko bagiye guhagarika imikoreshereze ya gaze mu kigo, ahubwo hagiye kubaho ubukangurambaga abahiga bose bakigishwa imikoreshereze yayo.
Ati: “Muri Politiki ya Leta harimo gushishikariza abaturage kugabanya ibicanwa by’inkwi n’amakara bagakoresha gaze. Si twe rero twayica ahubwo tugiye gukora ubukangurambaga bwo kwigisha abanyeshuri kuyikoresha neza kuko dutekereza ko guturika byatewe n’ubumenyi buke mu mikoreshereze yayo.
Dr. Mukamusoni yashimiye Inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi zabatabaye, avuga ko abanyeshuri bahuye n’ibi byago bari bwitabweho, harebwe n’uburyo bashumbushwa ku byo bahatakarije kandi ko banihutira gusana icyo cyumba vuba.





