Abanyeshuri babiri barohamye mu kiyaga cya Kivu, ubwo batorokaga abandi aho bari mu gikorwa cyo Kwibuka ku ncuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi bakajya koga

May 18, 2024 - 13:30
 0

Ibi byabereye mu murenge wa Musasa, akagari ka Nyarubuye ho mu mudugudu wa Murambi; mu masaha ashyira saa sita n’igice zo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2024.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative yabwiye BWIZA dukesha iyi nkuru ko umwe muri aba banyeshuri yamaze gupfa, undi akaba agishakishwa.

Ati: "N’ubu niho turi, umwe muri abo bana ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda ishami ryo mu mazi tumaze kumuvanamo yapfuye, undi na we aracyari gushakishwa."

Meya wa Rutsiro yunzemo ko aba bana bigaga ku rwunge rw’Amashuri rwa Gihinga I, bakaba barohamye ubwo bari baje mu muhango wo Kwibuka ku ishuri ribanza rya Muhororo bagatoroka bagenzi babo bakajya koga mu Kivu.

Uyu muyobozi yaboneyeho kwibutsa ababyeyi ko nta muhanga w’amazi, ababwira ko bakwiriye kwibutsa no kurinda abana babo bababwira ko amazi magari nta wemerewe kuyoga adafite ijrii zirimda ubuzima (Life Jacket).

Abana barohamye ni Uwiringiyimana Bonaventure w’imyaka 17 na Yamumpaye Erneste w’imyaka 18.

Ikiyaga cya Kivu ni kimwe mu bitwara ubuzima bwa benshi, dore mu kwezi gushize cyambuye ubuzima abaturage barimo abo muri uyu murenge wa Musasa.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for NEWSWITHIN, MAXIMED TV, and Ukwelitimes.com as well as imirasiretv.com & bigezwehotv.com | Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com