Rusizi: Imodoka bahawe na Perezida Kagame imaze imyaka ibiri mu igaraje
Rusizi: Imodoka bahawe na Perezida Kagame imaze imyaka ibiri mu igaraje
Abanyamuryango ba Koperative Umucyo, igizwe n’abasaza n’abakecuru bo mu Murenge wa Gikundamvura bafata inkunga y’ingoboka, bavuga ko imodoka bari barahawe na Perezida Kagame yo kubafasha kugeza umusaruro ku masoko, ubu yangiritse ndetse ikaba imaze imyaka ibiri mu igaraje na bo bari mu gihirahiro.
Mu 2015 Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yemereye imodoka aba basaza n’abakecuru bibumbiye muri koperative ikora ubuhinzi n’ubworozi, nyuma y’aho bamugejejeho ikibazo cy’uko bagorwa no kugeza umusaruro wabo ku masoko, bayihabwa kuwa 17 Werurwe 2016.
Iyi modoka yo mu bwoko bwa Daishatsu bavuga ko yabafashije kongera umusaruro wa koperative kuko uretse kugeza umusaruro wabo ku masoko yagiye ibona n’ibiraka byo gutwara amakara n’imbaho ibijyana i Kigali ndetse ikanakodeshwa n’inganda z’umuceri zo mu kibaya cya Bugarama.
Ibi byatumye koperative Umucyo yinjiza amafaranga menshi, ikajya ikuraho ayo kwita ku modoka asigaye iguramo umurima wa hegitari eshatu, ndetse inagurira ingurube 200 abanyamuryango, abandi 12 ibagurira ihene.
Umunyamuryango w’iyi koperative witwa Kayuku Augustin, utuye mu Mudugudu wa Kamabuye, Akagari ka Kizura, yavuze ko imodoka Perezida Kagame yabahaye yabakuye mu bwigunge.
Ati “Imodoka Perezida yaduhaye yadufashije kugura ingurube 200 zo koroza abanyamuryango nanjye ndimo, n’ihene 12.”
Umusaruro wavuye kuri iyi modoka watumye koperative ihagarika kwaka imisanzu abanyamuryango. Mbere y’uko bahabwa iyi modoka buri kwezi uko bahawe inkunga y’ingoboka buri munyamuryango yigomwaga 1000Frw akajya mu isanduku ya koperative.
Perezida wa Koperative Umucyo, Habyarimana Joseph, mu kiganiro na IGIHE dukesha iyi nkuru yashimiye Perezida Kagame wabahaye iyi modoka avuga ko baburaga uko bageza umusaruro wabo ku isoko.
Ati “Mumutubwirire (Perezida wa Repulika), ko abasaza n’abakecuru bo mu Murenge wa Gikundamvura tumushimira cyane. Ntacyo twari kwigezaho iyo tutagira inkunga yatugeneye, ikigeretse kuri ibyo, yanaduhaye imodoka idufasha kugeza umusaruro ku isoko.”
Yavuze ko iyi modoka yatumye bagura hegitari eshatu z’umurima.
Ati “Ubu hateyemo ibiti 1000 by’amacunga. Ibyo tumaze kugeraho nka koperative ni ibintu bidasaza. Perezida Kagame turabimushimira arakaramba aragahoraho. Abasaza twari twaramaze kwiheba atugarurira icyizere”.
Imodoka yaje gusaza
Abo banyamuryango bavuga ko iyi modoka nubwo yabagejeje kuri byinshi, yaje kwangirika kubera imihanda mibi yakoreragamo, ndetse ko kuri ubu imaze imyaka ibiri iparitse mu igaraje ryo mu Karere ka Muhanga.
Habyarimana avuga ko bari gusaba Akarere ka Rusizi ko kabaha uburenganzira iyo modoka ikagurishwa, bakanafata inguzanyo mu kigo cy’imari bakaguramo imodoka ya FUSO kuko ari yo babona yashobora guhangana n’ikibazo cy’imihanda yo mu Murenge wa Gikundamvura idatunganyije.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rusizi, ushinzwe iterambere ry’ubukungu Habimana Alfred yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko icyifuzo cy’aba basaza n’abakecuru cyo kugurisha iyo modoka bakagura indi bacyakiriye ndetse ko bateganya gukorana inama na bo yo kubyigaho.
Koperative Umucyo igizwe n’abanyamuryango 341 bo mu Murenge wa Gikundamvura bafata inkunga y’ingoboka.







