RIB Yataye muri yombi abagabo babiri batambutsaga ibiganiro ku muyoboro wa YouTube

Jun 17, 2025 - 02:35
 0
RIB Yataye muri yombi abagabo babiri batambutsaga ibiganiro ku muyoboro wa YouTube

RIB Yataye muri yombi abagabo babiri batambutsaga ibiganiro ku muyoboro wa YouTube

Jun 17, 2025 - 02:35

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abagabo babiri batambutsaga ibiganiro ku muyoboro wa YouTube, bakurikiranyweho ibyaha birimo gutangaza amakuru y’ibihuha bakoresheje imvugo zigamije gukurura amacakubiri no guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Aba batawe batambutsaga ibiganiro ku muyoboro wa YouTube witwa ‘Dawa Rwanda TV’ usanzwe inyuzwaho inyigisho zitandukanye z’idini rya Islam.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko abo bagabo batawe muri yombi tariki ya 10 Kamena 2025.

Ati “Batawe muri yombi ku bufatanye bwa RIB na Polisi y’Igihugu, bakekwaho ibyaha bakoze binyuze mu biganiro bacishaga kuri shene ya YouTube yabo ‘Dawa Rwanda TV’ bagamije gutangaza amakuru y’ibihuha no gukoresha imvugo zigamije gukurura amacakubiri no guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.”

Dr. Murangira yavuze ko ubu abatawe muri yombi bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe iperereza rigikomeje ku byaha bakurikiranyweho.

RIB yibukije abantu ko imbuga nkoranyambaga zitabereyeho gukoreshwa mu bikorwa bigamije gusenya ubumwe bw’abanyarwanda cyangwa ibikorwa bigize ibyaha, ahubwo ko zikwiriye gukoreshwa mu buryo bwubaka kandi bwubahirije amategeko.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for NEWSWITHIN, MAXIMED TV, and Ukwelitimes.com as well as imirasiretv.com & bigezwehotv.com | Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com