Abapadiri babiri baguye mu mpanuka y'imodoka

Jul 13, 2024 - 03:32
 0
Abapadiri babiri baguye mu mpanuka y'imodoka

Abapadiri babiri baguye mu mpanuka y'imodoka

Jul 13, 2024 - 03:32

Abantu batatu barimo Abapadiri babiri muri Tanzania, bitabye Imana bazize impanuka y'imodoka abandi nimugihe umushoferi nundi umwe bakomeretse.

Iyi mpanuka yahitanye abantu batatu harimo Abapadiri babiri yabereye mu ntara ya Lindi nkuko byemejwe n'umuyobozi wa polisi muri iyo ntara witwa ACP John Imori, mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru kuri uyu wa gatanu 12 Nyakanga 2014. Ubwo iyo mpanuka yari ikimara kuba. 

Uwo muvugizi wa Polisi yavuze Iyo mpanuka yatewe nimodoka yo mu bwoko bwa Mitsubishi yavaga Dar es salaam yerekeza mu ntara ya Lindi maze ita umuhanda ihita igwa mu cyobo, abantu batatu barimo n'abapadiri babiri bahita bitaba Imana. 

Abo bapadiri bitabye Imana harimo Padiri Carnelius Modeo ufite imyaka 55 wari Padiri i Dar es salaam, undi ni Padiri Pius Boa w'imyaka 51 wo mu ntara ya Tanga ndeste n'undi witwa Bakanja Mkenda w'imyaka 51 utuye Dar es Salaam. 

Usibye abo bantu batatu bitabye Imana, abandi babiri barimo n'umushoferi bakomeretse bahita bajyanwa mu bitaro.  

Imibiri y'abitabye Imana yahise ishyirwa mu buruhukiro bw'ibitaro bya Nyangao. 

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06