Abarimo Djihad na Pazzo basabiwe gufungwa Imyaka itanu

Feb 17, 2026 - 14:56
 0
Abarimo Djihad na Pazzo basabiwe gufungwa Imyaka itanu

Abarimo Djihad na Pazzo basabiwe gufungwa Imyaka itanu

Feb 17, 2026 - 14:56

Ubushinjacyaha bwasabiye abantu bagera kuri batanu barimo Uwitwa Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad igifungo cy'imyaka itanu nyuma yo guhamywa ibyaha bari bakurikiranweho

Ni mu rubanza rwo kuburana mu mizi aba bantu batanu aribo Uzabakiriho Cyprien wamenyekanye nka Djihad,Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo,Ishimwe Francois Xavier,Kwizera Nesto bita Pappy Nesta ndetse na Kalisa John uzwi ku mazina ya K John bari bafite kuri uyu wa 17 Gashyantare 2026 aho bahamwe n'ibyaha baregwaga bishingiye ku mashusho y'urukozasoni yasakajwe agaragaramo umuhanzi Yampano.

Muri uru rubanza uruhande rw'ubushinjacyaha rwagaragaje ko uwatanze ikirego ariwe Uworizagwira Florien uzwi nka yampano yemeye ko aya mashusho yayifashe ku bushake akayabika kuri mudasobwa ye ijyana na Email ye ariko akaza gufatwaho n'uwari umujyanama we mu by'umuziki Ishimwe Patric akayasakaza Nyuma yo kuyageza kuri Kalisa John batangiranye iki gikorwa.

Abarimo Djihad byavuzwe ko bashyize aya mashusho ku mbuga nkoranyambaga zabo nko kuri Status ye ya whatsapp ndetse hanagaragazwa uruhare rwa Kalisa John muri iri hererekanya ryayo binyuze mu duce twayo yahaye uwitwa Papa Cyangwe

Nubwo biri uku Kalisa John we yahakanye gusakaza ayo mashusho avuga ko ayasaba ntacyifuzo yari afite cyo kuyageza ku bandi.

Muri uru rubanza uwitwa Ishimwe Francois Xavier yagaragaje ko yemera ikoreshwa rya telefoni ye mu ihererekanya ry'aya mashusho ariko ko atari we wabikoze kuko iyi telefoni ye atari we wayikoreshaga gusa aho havuzwemo umuturanyi.Nubwo bimeze uko Ubushinjacaha bwo bwagaragaje ko yacaga amafaranga hagati ya 100 frw na 200 frw kugirango atange ayo mashusho ndetse buvuga ko Ibikoresho bye by'itumanaho byasanzwemo amashusho yandi nkayo yajyaga agurisha ahanavuzwemoo amatsinda ahananirwamo amashusho nkayo ahuriyemo abantu benshi.

Mu bandi baburanye kubyo baregwa harimo Djihad we wahakanye ko atigeze asakaza aya mashusho  ndetse anyomoza amakuru ya semuhungu ku buhamya bwe kuko ngo bushingiye ku makimbirane bari bafitanye bityo asaba kurenganurwa.

Kwizera Nesto we yavuye ku izima yemera ko yasakaje aya mashusho ku bantu bagera kuri babiri barimo na Kalisa John kuko yari yabonye yageze kure bityo avuga ko ntawundi wa kkure yayahaye bityo yagirwa umwere.

Nubwo aba bose basaba kugirwa abere,ubushinjacyaha bwo bwasabye urukiko kumva no kwakira ikirego cyabwo aba bagahanishwa igifungo basabiwe cy'imyaka itanu.