Gicumbi:Abimuwe mu manegeka borojwe inka mu rwego rwo kubafasha gukomeza kwiyubaka
Gicumbi:Abimuwe mu manegeka borojwe inka mu rwego rwo kubafasha gukomeza kwiyubaka
Mu Karere ka Gicumbi, abaturage 32 bo mu mirenge ya Kaniga na Rubaya bahawe inka ku bufatanye na Green Gicumbi Project.
Aba baturage ni abimuwe mu manegeka, ubu batuye mu midugudu y’icyitegererezo.
Iki gikorwa cyabaye ku wa gatandatu, kikaba gishingiye ku ntego yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kubashishikariza gukoresha neza amahirwe agenda abegerezwa. Byitezwe ko bizongera ubukungu bw’imiryango yabo.
Bwana Kagenza Jean Marie Vianney, uhagarariye Green Gicumbi Project, yavuze ko intego yabo ari uguteza imbere imibereho myiza y’abaturage, ariko banaharanira kurengera ibidukikije. Yagize ati: “Iyi gahunda ni uburyo bwo kubafasha kugira imibereho myiza, ariko kandi tunabasaba gukomeza kugira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije.”
Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Gicumbi, Madamu Uwera Parfaite, yasobanuye ko izi nka zizafasha abaturage kongera umusaruro no kurwanya imirire mibi. Yagize ati: “Izi nka zizatuma mubona amata, ifumbire n’izindi nyungu zibafasha kwiteza imbere. Turabasaba kuzifata neza kugira ngo namwe muzoroze abandi mu rwego rwo kwitura igihugu cyabakamiye.”
Abaturage bahawe inka bishimiye ubu bufasha, bavuga ko ari amahirwe azabafasha kuva mu bukene no kubaka ejo hazaza heza. Bavuze ko gufashwa korozwa ari intambwe ikomeye mu gutuma imiryango yabo itekana kandi ikagira icyizere.
Umwe mu baturage borojwe yagize ati: “Nashimishijwe no korozwa, kuko ubu abana bazabona amata kandi dufite icyizere cy’uko imibereho yacu izahinduka.” Yakomeje avuga ko inka bahawe zizabafasha kubona ifumbire yo kongera umusaruro w’ubuhinzi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buvuga ko bufite gahunda yo gukomeza gukorana n’abafatanyabikorwa kugira ngo abaturage bose bagire imibereho myiza, n’iterambere rirambye.
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure







