Gicumbi:Abashinzwe ubuhinzi mu mirenge n’imibereho myiza n’iterambere mu tugari two mu Ntara y’Amajyaruguru bari guhabwa amahugurwa ku ihangana n’imihindagurikire ry’ibihe

Sep 17, 2025 - 13:15
 0
Gicumbi:Abashinzwe ubuhinzi mu mirenge n’imibereho myiza n’iterambere mu tugari two mu Ntara y’Amajyaruguru bari guhabwa amahugurwa ku ihangana n’imihindagurikire ry’ibihe

Gicumbi:Abashinzwe ubuhinzi mu mirenge n’imibereho myiza n’iterambere mu tugari two mu Ntara y’Amajyaruguru bari guhabwa amahugurwa ku ihangana n’imihindagurikire ry’ibihe

Sep 17, 2025 - 13:15

Mu rwego rwo gusangiza ubumenyi no kongerera ubushobozi inzego z’ibanze, Umushinga Green Gicumbi uri gutanga amahugurwa agamije gufasha abashinzwe ubuhinzi ku rwego rw’Imirenge, abashinzwe Imibereho myiza n’Iterambere mu Tugari two mu Ntara y’Amajyaruguru.

Aya mahugurwa ari kubera mu Karere ka Gicumbi, agamije gufasha abahugurwa kwigira ku bikorwa by’ingenzi byagezweho na Green Gicumbi, kugira ngo bazabishyire mu bikorwa mu turere bakomokamo.

Mu masomo bigishwa harimo ubuhinzi bwihanganira imihindagurikire y’ibihe, gusazura no kurengera amashyamba, kurwanya isuri ku buryo burambye, ndetse n’imiturire igezweho ifasha abaturage guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Umuyobozi w’Umushinga Green Gicumbi, Bwana Kagenza Jean Marie Vianney, avuga ko aya mahugurwa ari inzira yo gusangira ubunararibonye no kubaka igihugu cyihanganira ibibazo by’imihindagurikire y’ibihe. Yagize ati: “Dufite intego yo gusakaza ubunararibonye twakuye mu bikorwa byacu, kugira ngo bifashe no mu zindi ntara. Twifuza ko amasomo atangirwa hano yazagira akamaro gakomeye mu guhindura imibereho y’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru.”

Umwe mu bahuguwe, yashimye ubu bufasha, avuga ko bugiye kubafasha gushyira mu bikorwa gahunda zigamije guteza imbere imibereho myiza y'abaturage. Ati: “Ibyo twabonye hano muri Gicumbi biduhaye icyizere ko natwe dushobora gutangiza no gushyigikira imishinga ifite impinduka. Tuzifashisha aya masomo mu guteza imbere ubuhinzi burambye no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe mu turere twacu.”

Aya mahugurwa yateguwe na Green Gicumbi agaragaza uburyo uyu mushinga utari uw’Akarere ka Gicumbi gusa, ahubwo ari isoko y’amasomo ku gihugu cyose mu bijyanye no kubaka iterambere rirambye rishingiye ku kurengera ibidukikije.

   

Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure