Bisi 132 zikoresha amashanyarazi zigiye kuzanwa mu Rwanda

Mar 26, 2024 - 09:03
 0
Bisi 132 zikoresha amashanyarazi zigiye kuzanwa mu Rwanda

Bisi 132 zikoresha amashanyarazi zigiye kuzanwa mu Rwanda

Mar 26, 2024 - 09:03

Ikigo kimenyerewe mu gutwara abagenzi hifashishijwe bisi zikoresha amashanyarazi, BasiGo cyatangaje ko cyatumije ku ruganda bisi 132 zigomba kugezwa mu Rwanda kugira ngo zikoreshwe mu bikorwa byo gutwara abantu mu buryo bwa rusange.

Mu mpera za 2023 nibwo bisi za mbere zikoresha amashanyarazi zagejejwe mu Rwanda ni iki kigo. Ku ikubitiro hari haje bisi ebyiri ndetse biteganywa ko mu minsi mike zizaba zageze kuri enye.

Iki gihe BasiGo yavuze ko “Intego yo gushyira izi bisi mu muhanda ari ukuzikorera igerageza noneho ry’ibijyanye n’ubushobozi bwa tekinike zifite, uko zitwara mu mihanda y’i Kigali kugira ngo bigenderweho hagenwa ibijyanye na gahunda yo gutangira kuzikoresha mu bucuruzi iki kigo gisanzwe gikora bwo kuzikodesha.”

Umuyobozi Mukuru wa BasiGo, Doreen Orishaba yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua, ko mu gihe kirenga amezi atatu gishize izi bisi zikorerwa igerageza, zagaragaje ubushobozi bwo gukora neza mu mihanda yo mu Rwanda.

Ati “Umushinga w’igerageza wagenze neza. Twari dufite intego yo kuzikoresha amezi atatu kandi muri iki gihe cy’amezi make, ibigo bitwara abagenzi byabonye ibyiza byo gukoresha izi bisi z’amashanyarazi.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo kubona ko izi bisi zitanga umusaruro bahise batumiza izindi 132.

Ati “Twamaze gutumiza izindi 132. Ibigo bitwara abagenzi bitandukanye byaratwegereye bisaba ko dutumiza bisi 132, kandi nizeye ko uyu mubare uzakomeza kwiyongera. Twanyuzwa cyane n’uburyo isoko ryakiriye neza izi bisi z’amashanyarazi.”

Doreen Orishaba yavuze ko batumije izi bisi mu Bushinwa kuko ari igihugu kimaze gutera imbere mu bijyanye no gukora bisi z’amashanyarazi.

Ati “twahisemo u Bushinwa kubera ko buza imbere mu bijyanye no gukora bateri, kandi ikaba aricyo gice cy’ingenzi muri ibi bikorwa byacu. Tureba ubushobozi bateri ifite kuko ari ingenzi kuri bisi zacu. U Bushinwa kandi bwabashije gushyiraho igiciro kiza kiberanye n’ubucuruzi.”

Mu gihe izi bisi zuzuye neza zishobora kugenda intera ya kilometero 300 bidasabye kuzisubiza ku muriro.

BasiGo igaragaza ko ifite intego zo kugeza mu Rwanda bisi 100 mu mezi 12 ari imbere ndetse mu gihe cy’imyaka ibiri izakurikiraho ikahageza izindi 200.

Orishaba ati “Intego yacu ni uguharanira gukoresha bisi z’amashanyarazi mu myaka iri imbere. Twatangiriye i Nairobi none ubu turi hano mu Rwanda. Dushimishijwe cyane no kuba mu Rwanda.”

Mu gihe uyu mushinga uzaba watangiye gushyirwa mu bikorwa neza, ntabwo BasiGo izinjira mu byo gutwara abagenzi, ahubwo izajya ikodesha izi bisi zayo ibigo bisanzwe biri muri ubu bucuruzi.

Amafaranga yo gukodesha izi bisi ibigo bitwara abagenzi bizajya bitanga azaba akubiyemo igiciro cy’umuriro zitwara, ikiguzi cyo kuzitaho n’ibindi.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06