Musanze: Abatwara Amagare Basabwe Kwirinda Amakosa Ashobora Gutera Impanuka

Sep 19, 2025 - 04:01
 0
Musanze: Abatwara Amagare Basabwe Kwirinda Amakosa Ashobora Gutera Impanuka

Musanze: Abatwara Amagare Basabwe Kwirinda Amakosa Ashobora Gutera Impanuka

Sep 19, 2025 - 04:01

Abatwara amagare mu Karere ka Musanze, basabwa kugira uruhare mu mutekano wo mu muhanda, birinda amakosa ateza impanuka zihitana ubuzima bw’abantu, abandi zikabamugaza ndetse zikangiza n’ibintu.

Ibi babisabwe mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bugamije, gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda, aho abatwara amagare bo mu Mirenge itandukanye yo mu Karere ka Musanze basabwa kwirinda amakosa yabateza impanuka yaba igihe batwaye abantu cyangwa imizigo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yibukije abatwara abagenzi n’imizigo ku magare guhesha agaciro akazi bakora, birinda icyabatera icyasha.

Ati “Ntushobora kugera ku iterambere igihe itabanje guhesha agaciro umurimo ukora, ngo wirinda amakosa ashobora kuguteza impanuka cyangwa ibihano.”

Abibutsa ko amasaha yo gutwara igare (mbere ya 18h00) angomba kubahirizwa bijyendanye n’uko igare ritagira amatara ndetse bakirinda gutwara igare banyoye ibisindisha dore ko hari bamwe usanga baparitse ku kabari bannywa inzoga, bakongera kwegura amagare.

Yagize ati “Gutwara igare wanyonye ibisindisha ni ikosa ritihanganirwa kuko rishyira mu kaga wowe n’abo musangiye umuhanda, bityo bamwe baparika ku kabari bakongera kwegera amagare bakanyonga, bazibukire bitarabateza ibibazo.”

Abatwara amagare bo mu Karere ka Musange usanga bibanda mu gutwara imizigo igizwe n’imyaka ndetse n’ibinyobwa bisembuye hakiyongeraho n’abatwara abagenzi ari nabo kenshi usanga babarizwa mu makoperative.

MUNYABARENZI Shalom I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250791091849