Abarimo Gitifu w’umurenge bafunzwe bazira ruswa

Nov 29, 2025 - 04:40
 1
Abarimo Gitifu w’umurenge bafunzwe bazira ruswa

Abarimo Gitifu w’umurenge bafunzwe bazira ruswa

Nov 29, 2025 - 04:40

Mu karere ka Gisagara Abantu bane barimo umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mamba, bafunzwe bakekwaho icyaha cya ruswa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mamba mu karere ka Gisagara witwa Gatongore James  yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo kwakira ruswa y’amafaranga ibihumbi magana abiri (Frw 200,000).

Gusa si we wenyine wafashwe kuko yafatanwe n’abandi batatu, na bo bakekwaho kugira uruhare muri iyo ruswa.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko bose uko ari bane batawe muri yombi.

Yagize ati “Nibyo koko abo bose batawe muri yombi, bakekwaho icyaha cya ruswa.”

Umuvugizi wa Polisi abajijwe uruhare rwa buri umwe mu batawe muri yombi, yirinze kugira icyo abivugaho cyakora yemeza ko iperereza rikomeje.

Amakuru yizewe ni uko uriya Gitifu ufatwa nka kizigenza muri iyi dosiye, bikekwa ko yafataga ruswa kuko n’ayo mafaranga ibihumbi magana abiri yafatiwe mu cyuho ayakira (amafaranga ayafite), ayahawe n’uwenga ibikwangari (inzoga zitemewe) yari yajujubije amubuza kubikora.

Bose uko ari bane bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ndora mu karere ka Gisagara.

Si ubwa mbere mu karere ka Gisagara humvikanye ba gitifu b’imirenge bakekwaho kwakira ruswa, uheruka ni uwari gitifu w’umurenge wa Mugombwa waje no kubihamywa n’inkiko akatirwa igifungo cy’imyaka irindwi.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for NEWSWITHIN, MAXIMED TV, and Ukwelitimes.com as well as imirasiretv.com & bigezwehotv.com | Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com