Kayonza: Abana b’imyaka 14 bari gusambanywa n’abasaza izuba riva!
Kayonza: Abana b’imyaka 14 bari gusambanywa n’abasaza izuba riva!
Mu ntara y’iburasirazuba mu karere ka Kayonza umurenge wa Kabare mu mudugudu wa Cyarubare, abana bari munsi y’imyaka 14 bari kwisheta ku basaza bakabasambanya ubundi bakishyurwa amafaranga!
Nkuko tubizi mu Rwanda gukoresha imibonanompuzabitsina umwana uri munsi y’imyaka 18 n’icyaha ndetse kiri mu bikomeye, yaba yabikoze abishaka cyangwa atabishaka kuko aba atarageza imyaka yo kwifatira icyemezo, ariko i Kayonza abasaza baho ntibabikozwa dore ko babikorera ku karubanda!
Nkuko tubikesha TV 1 yagiye mu gace ka Cyarubare ikaganira n'aba bana bakora akazi kuburaya kandi batujuje imyaka, bavuze ko babiterwa ahanini n'ubukene no kutagira aho bataha.
Umwe muri abo bana yavuze ko afite imyaka 14 ariko ararana n'ikigabo cyose abonye ndetse bakabikorera ahariho hose, dore ko ntaho agira arara!
Undi nawe yunzemo ati:" njyewe ndara aho mbonye, iyo ngize amahirwe umuntu akanyura turagenda tugasambana akampa amafaranga mu gitondo nkagura imyenda n'amavuta".
Aba bana bakomeza bavugako ibi byose babiterwa n'ubukene dore ko iyo batabikoze ntacyo kurya babona!
Umwana umwe muri bo abajijwe impamvu yahisemo kwishora mu buraya, yasubije ko byatewe n'ababyeyi be bahoraga bamutoteza kuko ubwo yari agejeje imyaka 15 bahise bamubwira ko agomba kwimenya! ahitamo kwigira muri ibi bikorwa biteye inkeke!
Bamwe mu babyeyi batuye muri aka gace bavuga ko mu minsi ishize hari umugore wapfuye ariko nawe akaba yarakoraga umwuga w'uburaya, bityo bakaba babona bitera urugomo kuko hari nkuwo usanga arya amafaranga y'abagabo ariko bikarangira atabahaye icyo bayamwishyuriye bikarangira bamutegeye mu nzira bakamukubita ikintu...
Aba bana basaba Leta ko yafasha ikabashakira imirimo bakora bakaba bahuze kuburyo byatuma babura umwanya wo kujya muri ubu buraya ndetse bakiteza imbere.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kabare avuga ko Bwana Kagabo Jean Paul avuga ko n'ubwo aka gace ka Cyarubare irangwamo uburaya, abenshi baza baturutse ahandi gusa iyo bagize uwo bafata bamuha imirimo yo gukora ku bufatanye n'umufatanyabikorwa!
Reba Video:





