Sheikh Bahame Hassan afungiwe gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina
Sheikh Bahame Hassan afungiwe gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Sheikh Bahame Hassan, Umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, ukekwaho gukora icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu bwite no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina kuri bamwe mu baba baje kugororerwa muri iki kigo.
Iperereza kuri ibi byaha rirakomeje mu gihe ukekwaho afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu Mujyi wa Kigali, hanatuganywa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Sheikh Bahame Hassan yagizwe umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamucyo cya Gitagata mu mwaka wa 2021, nyuma y’ihihe yari amaze ari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iterambere ry’Umuryango n’Imibereho Myiza muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC).
Sheik Bahame Hassan yamenyekaniye cyane mu Karere ka Rubavu kuko ari na we wakayoboye igihe kinini, akava kuri uwo mwanya mu mwaka wa 2015 afunzwe na none kubera ibibazo by’amasoko.
Uyu mugabo wavutse mu mwaka wa 1966 yanayoboye Idini ya Isilamu muri Rubavu, Rutsiro, aka Nyabihu n’aka Ngororero mbere yo kuyobora Rubavu.
RIB irongera kwihanangiriza abantu bose bishora mu byaha bya ruswa y’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina kubireka kuko bihanwa n’amategeko. Irakomeza kandi gushimira abantu batemera guhishira ibyaha nk’ibi by’ubugome, ibasaba gukomeza gutangira amakuru ku gihe.
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure





