Abarwanyi ba AFC/M23 bigaruriye ibice byari mu maboko y’ihuriro rya Wazalendo

Sep 22, 2025 - 08:59
 0
Abarwanyi ba AFC/M23 bigaruriye ibice byari mu maboko y’ihuriro rya Wazalendo

Abarwanyi ba AFC/M23 bigaruriye ibice byari mu maboko y’ihuriro rya Wazalendo

Sep 22, 2025 - 08:59

Abarwanyi ba AFC/M23 bigaruriye ibice byari mu maboko y’ihuriro rya Wazalendo muri teritwari ya Walungu, birimo n’umujyi wa Nzibira uzwiho ubutunzi bw’amabuye ya zahabu na gasegereti, ukaba n’amarembo yerekeza muri teritwari ya Mwenga na Shabunda.

Ni nyuma y’uko kuri iki cyumweru, tariki ya 21 Nzeri 2025, inyeshyamba za Wazalendo zagabye ibitero buhumyi mu bice bikikije Nzibira, byagize ingaruka ku baturage b’inzirakarengane.

Umutwe wa M23 wirwanyeho, wirukana Wazalendo bafatanyije na FDLR, wigarurira bimwe mu bice byinshi byari biri mu maboko y’iyo mitwe ikorana na Guverinoma ya RDC.

Muri iyo mirwano, abarwanyi ba M23 bigaruriye uduce dutandukanye Wazalendo, FARDC na FDLR bakundaga gukoresha bagaba ibitero, aritwo Cisaza, Cibanda, Muyange, Karhuliza na Kalongo.

Umujyi wa Nzibira, wambuwe ubutegetsi bwa Tshisekedi, ufite agaciro kadasanzwe muri aka gace, aho abaturage bamaze igihe bacunwa buhoro na Wazalendo.

Usibye zahabu na gasegereti nyinshi ihakusanyirizwa, FARDC yawukoreshaga nk’ikiraro cyo gukinga ibikarito mu maso y’abategetsi b’i Kinshasa, nk’ahategurirwa ibitero byo guhashya umwanzi.

Uyu mujyi kandi usobanuye byinshi ku rugamba kuko ari nk’ikiraro cyinjiza M23 muri teritwari ya Mwenga na Shabunda mu Ntara ya Kivu y’Epfo.

Radio Okapi, itangaza ibinyura ubutegetsi bwa Tshisekedi, ivuga ko Wazalendo yakuyemo akayo karenge mu bice byafashwe hagamijwe kurengera ubuzima bw’abaturage b’abasivile.

UMUSEKE wamenye ko aba-Wazalendo, bigize abajenerali barimo Maheshe Simba, Josuè Nyambamba, Mubangu Mussa, Ngandu alias Baleine, Justin Mabala, Kafufa Windema na Ndarumanga Muyololo, bahunze M23 muri iyo mirwano.

Aba, bafashijwe n’umuyobozi w’ishami rya FARDC ushinzwe ibikorwa muri ako gace, nyuma yo gutsindwa, bamwe bahunze bajya i Mwenga, abandi basubiye inyuma berekeza muri Shabunda.

Aba biyise ba jenerali ntibabashije kwirukankana intwaro n’amasasu baherutse guhabwa na Leta ya RDC kugira ngo barinde ko Nzibira yajya mu biganza bya M23, ikaba yakwerekeza i Mwenga n’i Shabunda byoroshye.

Kuri iki cyumweru kandi, FARDC, Wazalendo na FDLR bagabye ibitero bikomeye ku bice bigenzurwa na AFC/M23 muri teritari ya Masisi na Walikale, byagize ingaruka ku baturage b’inzirakarengane. 

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06