Abaturage bo mu karere ka Gicumbi bafite impungenge kuri ruhurura yatangiye kototera inzu zabo

Mar 31, 2024 - 04:09
 0
Abaturage bo mu karere ka Gicumbi bafite impungenge kuri ruhurura yatangiye kototera inzu zabo

Abaturage bo mu karere ka Gicumbi bafite impungenge kuri ruhurura yatangiye kototera inzu zabo

Mar 31, 2024 - 04:09

Abaturage bo mu murenge wa Byumba akagari ka Gacurabwenge mu mudugudu wa Rwasama, bavuga ko batewe impungenge na Ruhurura y’amazi ikomeje kubatwarira ubutaka ikaba iri hafo no gutwara inzu batuyemo.

Aba baturage babwiye IGIHE ko iyo iyi ruhurura imanura amazi aturuka mu isoko, bikaba bigeze aho ubona bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Uwitwa Nyirantezimana yagize ati “Iyi ruhurura imaze igihe idutwarira imirima, iyo imvura iguye twihutira gufata abana bacu ngo batagwamo, kuko hari n’ abantu bakuru bagiye bahasiga ubuzima baguyemo mu buryo bwo kunyerera. Abari bafite ubushobozi bari bahatuye barimutse bajya kubaka ahandi, natwe n’uko nta bushobozi dufite twakagombye kuhimuka.”

Manirakiza Emelita na we yagize ati “Iyo imvura iguye nijoro turabyuka kubera impungenge z’uko yadutembana tukahasiga ubuzima. Aha hantu hanyurwa n’abantu benshi iyo baje kurema isoko rya Byumba, mu mvura haba hanyerera cyane, bisaba kuzenguruka mu mirima iri hakurya”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi buvuga ko ikibazo cy’ iyi ruhurura bakizi, gusa ko ngo haracyari gushakishwa uko babungabunga ubuzima bw’abaturage mu buryo burambye.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza Mbonyitwari Jean Marie Vianney yagize ati “Ikibazo turakizi. Kugeza ubu akarere kari gushaka igisubizo kirambye kuko hari gukorwa inyigo ijyanye no gufata amazi ava mu isoko".

Yakomeje agira ati “Icyo twabwira abaturage cyane cyane abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, ni ukuhimuka ku buryo iyi mvura y’ukwezi kwa Gatanu itazahabasanga ikaba yabatwarira ubuzima.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi buvuga ko bukomeje ubukangurambaga, ku buryo abaturage bose babyumva badashyize ubuzima bwabo mu kaga.

Abatuye hafi y'iyi ruhurura basaba gufashwa bakimuka kuko ishobora kuzabagiraho ingaruka
Abajya kurema isoko rya Byumba bafite ubwoba ko bazanyerera muri iyi ruhurura
Inzu zimwe ziri hejuru y'iyi ruhurura
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268