Nyamagabe: Gufata icyemezo cyo gusenya byabashyize mu buroko

Sep 22, 2025 - 03:24
 0
Nyamagabe: Gufata icyemezo cyo gusenya byabashyize mu buroko

Nyamagabe: Gufata icyemezo cyo gusenya byabashyize mu buroko

Sep 22, 2025 - 03:24

Abagore batatu bava inda imwe bo mu Karere ka Nyamagabe, batawe muri yombi bazira gusenya inzu y’umukobwa babereye nyirasenge bagamije kumumenesha.

Aba bagore batatu batawe muri yombi ku wa 19 Nzeri 2025, ku bufatanye n’ubuyobozi by’Akagari na DASSO, aho bari mu Mudugudu wa Gitondorero mu Kagari ka Gitondorero mu Murenge wa Mugano. 

Aba bagore barimo ufite imyaka 57 usanzwe atuye mu Murenge wa Kaduha, mu Kagari ka Kavumu, uw’imya 46 utuye mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Kicukiro, n’uw’imyaka 64 ubarizwa mu Murenge wa Kaduha, mu Kagari ka Nyabisindu.

Aba bose batawe muri yombi bashinjwa gusenya inzu y’umwisengeneza wabo w’imyaka 22 wayibagamo ari imfubyi asigaranye na musaza we, kubera ko se yapfuye akayibasigamo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Uwamariya Agnes, yavuze ko iyi nzu uyu mukobwa yabagamo ibarirwa mu irage ry’umuryango mugari, ndetse no mu cyangombwa cy’ubutaka ikaba ari ho yanditse n’ubwo umubyeyi we wapfuye ari ho yakoreraga yaranahahawe ndetse akaba yarasize ahabahayeho umurage n’ubwo bitagaragara mu nyandiko zemewe.

Visi Meya Uwamariya, yongeyeho ko ariko umuryango mugari utabyemeranyaho, kandi mu buryo bw’amategeko bikaba nta handi bigaragara, ariko uwo mukobwa yagiriwe inama yo kujyana ikibazo cye mu butabera akagaragaza ibimenyetso byose afite bishimangira ko ari ah’umubyeyi we, n’uburyo agomba kuhasigarana mu gihe umubyeyi we atakiriho, noneho akahandikwaho byemewe, we n’umuvandimwe basigaranye.

Visi Meya Uwamariya, yakomeje avuga ko ubuyobozi bugiye gukurikirana iki kibazo by’umwihariko kugira ngo gikemuke, asaba abaturage kwirinda amakimbirane no kwirinda gutakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda, aho gutatanya imbaraga ahubwo bakwiye gusenyera umugozi umwe birinda gushyamirana.

Kugeza ubu, aba bashenye iyi nzu bafungiye ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Sitasiyo ya Kaduha.

MUNYABARENZI Shalom I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250791091849