Urubyiruko rugiye kujya ruhabwa inguzanyo rudasabwe ingwate
Urubyiruko rugiye kujya ruhabwa inguzanyo rudasabwe ingwate
U Rwanda rwifatanyije n’isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko, ku rwego rw’igihugu wizihirijwe mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi.
Insanganyamatsiko igira iti “Kubaka ubushobozi bw’urubyiruko hagamijwe iterambere rirambye.” Uyu munsi waranzwe n’ibyishimo, Minisitiri w’Urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yari umushyitsi mukuru.
Minisitiri Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yasabye urubyiruko kumenya amakuru ku mahirwe ahari yarufasha gutera imbere, noneho leta ikaza ibunganira.
Ati “Igihugu gifite amahirwe menshi cyateguye ariko bigaragara ko abana batayamenya, ibyo nzajyamenya mu byo twateguye nzajya mbigejya kuri Padiri, mbigeze kuri Executif (Gitifu) w’Umurenge, mbigeze kuri Mayor, mbigeze ku nzego z’urubyiruko, ndebe ko babibagezaho ariko n’ababyeyi n’urubyiruko tugomba gushaka amakuru y’amahirwe ahari.”
Yakomeje agira ati “Niba dukeneye urubyiruko rujya muri Polisi y’igihugu, urubyiruko rwo mu Bugarama rugomba kubimenya, abarangije amashuri yisumbuye, bafite ubuzima bwiza bagomba kwitabira nk’abandi.”
Minisitiri w’Urubyiruko asaba abanyamadini, abapadiri n’abafite imisigiti kubwira urubyiruko amahirwe ahari kandi ku gihe.
Ati “Niba hari koperative zikeneye guterwa inkunga, niba hari abamotari bashaka kugura moto, niba hari abanyonzi bafite koperative zifite amafaranga zibitse zikeneye inkunga amahirwe ahari ni abagereho babimenye na twe na leta, ariko mu gihe batabimenye ntabwo twabasha kubafasha.”
Yavuze ko hari ikigega cyateganyijwe ku rubyiruko ruri muri koperative n’urushaka kwiteza imbere. Ati “Dufatanyije na UNFPA tumaze kubaka ikigega kizajya kiguriza urubyiruko kikabaguriza nta ngwate ku nyungu ntoya ariko amafaranga baguhaye ukayishyura mu gihe twumvikanye, urubyiruko ruzajya ruhabwa kuva kuri Frw 100,000 kugera kuri miliyoni 10Frw.”
Abafite imishinga myiza, bazajya basinyurwa n’ababazi mu buyobozi ubundi bajye gusaba ayo mafaranga.
Muri Rusizi ngo bazahemba urubyiruko rufite imishinga myiza 10, na byo yasabye urubyiruko kubimenya no kwitabira irushanwa kuko abatsinze iryo rushanwa (YouthConnect Award) bahabwa igihembo kiva kuri miliyoni 1Frw kugera kuri miliyoni 15Frw.
Yasabye ababyeyi n’abarimu kumenya isuku y’abana, ku myambaro, ku mubiri no kugera ku nzara z’amano n’intoki.
Minisitiri yakomeje asaba urubyiruko kureka ibiyobyabwenge no kwishora muri forode.
Ati “Turacyabona urubyiruko rw’abasinzi, ukabona umwana w’imyaka makumyabiri yamenetse. Ubuyobozi n’ababyeyi icyo dushaka ku rubyiruko, mugabanye muzibukire ikintu cyo kunywa inzoga, si iz’abato.”
Ikindi Misitiri Utumatwishima yavuze ni uko Minisiteri yiteguye guteza imbere urubyiruko cyane cyane urwo mu kibaya cya Bugarama.








