Byatangaje benshi!: Abaryamana bahuje ibitsina barenga ibihumbi 15 basabye ubuhungiro i Burayi mu 2023
Byatangaje benshi!: Abaryamana bahuje ibitsina barenga ibihumbi 15 basabye ubuhungiro i Burayi mu 2023
Umuryango ufasha abaryamana bahuje ibitsina, Rainbow Railroad watangaje ko mu 2023 wakiriye ubusabe bw’abarenga ibihumbi 15 babarizwa muri iki cyiciro, bashaka ubuhungiro ku Mugabane w’u Burayi.
Ni imibare uyu muryango ugaragaza ko igenda irushaho kuzamuka bigendanye n’uko amategeko ahana abaryamana bahuje ibitsina agenda akazwa mu bihugu bitandukanye. Mu 2022 abari basabye ubuhungiro i Burayi bari 9500.
Umuyobozi nshingwabikorwa wa Rainbow Railroad, Kimahli Powell yatangaje ko abagera kuri 1500 muri aba basabye ubuhungiro mu 2023 bavuye muri Uganda.
Ella Anthony ukomoka muri Nigeria ni umwe mu bahisemo guhunga kubera ko aryamana n’abo bahuje igitsina. Avuga yavuye muri Nigeria nyuma yo guhatirizwa gushaka umugabo yamara kugera mu rugo uwo mugabo akajya amutoteza, bituma asubira iwabo ariko abavandimwe be bamubwiraga ko bazamujyana muri gereza kubera ko aryamana n’abo bahuje igitsina.
Kuva Nigeria yafata igikorwa cyo kuryamana kw’abantu bahuje ibitsina nk’icyaha gihanwa n’amategeko, byagoye cyane abakora iki gikorwa kuko batotezwa cyane bikaba byanabakururira urupfu, nibyo byatumye Anthony Ella na mugenzi bakundanaga, Doris Ezuruike Chinonso bafata umwanzuro wo gushaka ubuhungiro mu bihugu by’amahanga.
Anthony nyuma yo gutotezwa na basaza be byatumye ashaka kwiyahura, nyuma aza kwishyura abantu bambutsa abimukira bamujyana muri Libya we na mugenzi we bakundanaga.
Nyuma yo kugera muri Libya bishyuye abambutsa abantu kugira ngo babageze mu Butaliyani, ndetse bahageze babona ubuhungiro.
Uyu mukobwa akomeza avuga ko batabayeho neza Butaliyani, gusa akemeza ko utabigereranya nko mu gihugu cye kuko ho iyo uryamana n’uwo muhuje igitsina amahirwe aba ahari ni ayo gufungwa cyangwa ukicwa.
Imibare ihari kugeza ubu igaragaza ko mu 2016 Pologne yakiriye abaryamana bahuje ibitsina batatu bashaka ubuhungiro, Finlande kuva mu 2015-217 yakira abagera kuri 500, u Butaliyani bwakira abagera kuri 80 hagati ya 2012-2017.





