Kamonyi: Rwiyemeza mirimo aratabaza nyuma yuko ashinja Akarere kumuteza ibihombo
Kamonyi: Rwiyemeza mirimo aratabaza nyuma yuko ashinja Akarere kumuteza ibihombo
Mu karere ka kamonyi rwiyemeza mirimo wubakaga ishuli arasaba kurenganurwa nyuma yuko ubuyobozi bwa karere bumusabye guhagarika ibikorwa.
Mutuyimana François ni rwiyemeza mirimo wubakaga ishuli mu murenge wa gacurabwenge mu karere ka kamonyi avuga ko nyuma yuko arambagije ubutaka akabuhabwa ndetse agatanga ni ngurane kubari bahafite ubutaka nyuma ngo yatangiye imirimo ariko nyuma y'ibyumweru 2 gusa imirimo itangiye yabonye itsinda ry'abayobozi baturutse ku karere riyobowe na mayor rimusaba guhagarika ibikorwa bye. Ariko ngo ntabaruwa ibiherekeje kuko ngo byavugwaga mu magambo gusa.
Bityo rero uyu rwiyemeza mirimo aratabaza asaba kurenganurwa kuko ngo abona guhagarikirwa ibikorwa ari akarengane.
Uyu rwiyemeza mirimo ubwo yaganiraga w'itangazamakuru yagize ati"baraje barambwira ngo ahantu ndi kubaka harimo ikorosi ngo ryazamara abana ngo hari harimo umusirikare ahita avuga ngo ubundi muri kugira amarangamutima yiki.
Akomeza avuga ko ajya gutangira imirimo yari afite ibyangombwa byose yahawe n'akarere kandi avuga ko ibyangombwa atabihawe n'akarere gusa ko ahubwo ko inzego zitandukanye zirimo one stop center RDB ndetse na RTDA zahasuye zikamuha ibyangombwa ko ntakibazo aho hantu hafite.
Uretse igihombo uyu rwiyemeza mirimo avugako yatewe n'akarere nabatuye aho bavuga ko bagize igihombo cyane cyane ko nabo bari bahafite inyungu kuko ngo bari barabonyemo imirimo.
Goverineri w'intara yamajyepfo nadame Kayitesi Alice mu butumwa yatanze yavuzeko iki kibazo akizi kandi ko nyiri umushinga yahawe ibisobanuro byose ndetse yanabwiwe impamvu yabaye ahagaritswe ngo yaba yihanganye imbogamazi yagaragarijwe zikabanza zigasuzumwa neza. Ngo nta nyungu ubuyobozi bwagira mu kunaniza umuturage kandi zishinzwe kumurengera







